Valentine Nyiransengiyumva wamenyekanye nka Dorimbogo ‘Vava’ ku mbuga nkoranyambaga uherutse kwitaba Imana mu mpera z’icyumweru gishize, yashyinguwe kuri uyu wa Mbere 29 Nyakanga 2024.
Amakuru y’urupfu rwa nyakwigendera yamenyekanye ku mugoroba wo kuri uyu wa gatandatu tariki 27 Nyakanga 2024, aho yaramaze iminsi mike arwaye.
Kuri uyu wa Mbere tariki ya 29 Nyakanga 2024 ni bwo yasezeweho bwa nyuma ndetse aranashyingurwa iwabo muri Nyamasheke mu Murenge wa Kanjongo akagari ka Kibogora mu mudugudu wa Munini.
Uyu muhango wo kumusezeraho witabiriwe n’inshuti ze zaturutse ahantu hagiye hatandukanye ndetse n’umuryango we. Muri uyu muhango hagarutsweho ubuzima bwe yabayemo hano ku isi.
Abagize umuryango we bavuze ko Valentine Nyiransengiyumva yapfuye ariko adakenyutse dore ko yari n’umubyeyi, akaba asize abana babiri, gusa birinze gutangazaho byinshi.
Hagarutsweho kandi ko uyu Vava mu byukuri atishwe n’ikindi uretse kuba ari amarozi.
Ati “Twamurwaje igihe kitari kinini, avurwa avuga ko ari igifu, gusa byaje kunanirana babura indwara kuko we yumvaga aribwa cyane, yaje guhabwa ‘Transfer’ imujyana ku bitaro bya Kibuye imuvana ku bitaro bya Kibogora kuko babonaga byananiranye, gusa mbere y’uko ajya ku bitaro yabanye kunyuzwa mu rugo, ageze ku bitaro bya Kibuye ntiyamaze amasaha atatu yahise yitaba Imana.”
Dorimbogo yamenyekanye bwa Mbere muri 2022 ubwo yagiranye ikiganiro n’umuyoboro wa Youtube witwa Rose Tv. Ni ikiganiro cyabanjirije ibindi byose yakoze byatumye yamamara, abantu benshi baramumenya kandi baramukunda.
Umutwe wa M23 biravugwa ko wamaze kuva mu gace ka Kamandi Gîte wari warigaruriye mu…
Muligande Jacques uzwi ku izina na Mighty Popo warusanzwe umenyerewe mubyo kwigisha umuzika yatangiye urugendo…
Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Miss Nshuti Muheto Divine wabaye nyampinga w’u Rwanda mu…
Nsengabo Jean Bosco wamamaye nka Fatakumavuta ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru, yakatiwe gufungwa iminsi…
Mu gihe ejo kuwa 05 Ugushyingo 2024 Abanyamerika bazinduye mu matora ya Perezida wa Leta…
Kuri uyu wa 05 Ukuboza 2024, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, hari kubera amatora y’Umukuru…