INKURU ZIDASANZWE

Valentine wamamaye nka Dorimbogo ‘Vava’ yashyinguwe mu gahinda kenshi

Valentine Nyiransengiyumva wamenyekanye nka Dorimbogo ‘Vava’ ku mbuga nkoranyambaga uherutse kwitaba Imana mu mpera z’icyumweru gishize, yashyinguwe kuri uyu wa Mbere 29 Nyakanga 2024.

Amakuru y’urupfu rwa nyakwigendera yamenyekanye ku mugoroba wo kuri uyu wa gatandatu tariki 27 Nyakanga 2024, aho yaramaze iminsi mike arwaye.

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 29 Nyakanga 2024 ni bwo yasezeweho bwa nyuma ndetse aranashyingurwa iwabo muri Nyamasheke mu Murenge wa Kanjongo akagari ka Kibogora mu mudugudu wa Munini.

Uyu muhango wo kumusezeraho witabiriwe n’inshuti ze zaturutse ahantu hagiye hatandukanye ndetse n’umuryango we. Muri uyu muhango hagarutsweho ubuzima bwe yabayemo hano ku isi.

Abagize umuryango we bavuze ko Valentine Nyiransengiyumva yapfuye ariko adakenyutse dore ko yari n’umubyeyi, akaba asize abana babiri, gusa birinze gutangazaho byinshi.

Hagarutsweho kandi ko uyu Vava mu byukuri atishwe n’ikindi uretse kuba ari amarozi.

Ati “Twamurwaje igihe kitari kinini, avurwa avuga ko ari igifu, gusa byaje kunanirana babura indwara kuko we yumvaga aribwa cyane, yaje guhabwa ‘Transfer’ imujyana ku bitaro bya Kibuye imuvana ku bitaro bya Kibogora kuko babonaga byananiranye, gusa mbere y’uko ajya ku bitaro yabanye kunyuzwa mu rugo, ageze ku bitaro bya Kibuye ntiyamaze amasaha atatu yahise yitaba Imana.”

Dorimbogo yamenyekanye bwa Mbere muri 2022 ubwo yagiranye ikiganiro n’umuyoboro wa Youtube witwa Rose Tv. Ni ikiganiro cyabanjirije ibindi byose yakoze byatumye yamamara, abantu benshi baramumenya kandi baramukunda.

Christian

Recent Posts

Igihugu cy’u Burundi cyashyizeho itegeko rikakaye kuzafatanwa ishashi

Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…

7 hours ago

APR Fc yashyize hanze ibiciro by’amatike azayihuza na Rayon Sports

Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…

8 hours ago

Uko M23 yakozanyijeho na Wazalendo i Bukavu

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…

8 hours ago

Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda Gen. Muhoozi ari i Kigali

Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…

8 hours ago

Kubera iki? Perezida Ndayishimiye yisubiye agasaba ibiganiro n’u Rwanda

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…

2 days ago

Inama y’Abaminisitiri bo muri EAC na SADC yasubitswe

Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…

2 days ago