Abayobozi bari ku ruhembe rwa M23, barimo Gen Sultani Makenga ukuriye igisirikare cy’uyu mutwe w’inyeshyamba, Corneille Nangaa, Bertrand Bisimwa, Col. Willy Ngoma n’abandi benshi bo mu ihuriro rya AFC basabiwe igihano cy’urupfu n’Ubushinjacyaha bw’igisirikare cya RDC.
Abaregwa bose hamwe uko ari 26 bashinjwa ibyaha birimo iby’intambara, kujya mu mutwe utemewe ndetse n’ubugambanyi. Ni ibihano basabiwe kuri uyu wa mbere tariki 29 Nyakanga 2024.
Ni ibyaha Kinshasa ibarega gukorera mu burasirazuba bwa Congo aho umutwe wa M23 umaze igihe ugenzura ibice bitandukanye by’intara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Ku ikubitiro abaregwa bari 25 gusa ku wa Mbere bongerwamo Colonel Vianney Kanyamuhanda Kazarama wahoze ari umuvugizi wa M23.
Mu baregwa bose Nangaa Baseane Putters usanzwe ari se wabo wa Corneille Nangaa ni we wenyine utasabiwe igihano cy’urupfu, kuko we yasabiwe imyaka 20 y’igifungo.
Abaregwa kandi basabiwe gucibwa ihazabu ya $ miliyari 1 nk’impozamarira ku banye-Congo bagizweho ingaruka n’intambara imaze igihe isakiranya M23 n’ingabo za Leta.
Kugeza ubu abenshi mu baregwa bose uko ari 26 batanu muri bo ni bo gusa Leta ya Congo yataye muri yombi.
Nangaa na bagenzi be basabiwe igihano kiruta ibindi muri RDC, mu gihe uyu wahoze ari Perezida wa Komisiyo y’amatora muri RDC aheruka kugaragaza ruriya rubanza nk’urudafite ishingiro, mbere yo gushimangira ko rudashobora guhagarika AFC mu rugamba irimo.
Icyishatse David wamamaye nka Davis D mu muziki yatumiye abakunzi be mu gitaramo cy’amateka cyo…
Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024, Minisiteri y’Uburezi yatangaje uburyo bushya buzajya bukurikizwa…
Umwe mu bagore babarirwa muri 400 witwa Cristel Nchama bagaragaye mu mashusho yasakaye ku mbuga…
Kuri iki Cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2024, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abapolisi 154 barimo…
Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye iregwamo umuhungu w’imyaka…
Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), Maj Gen(Rtd) Albert Murasira, yasabye abatuye ahabashyira mu byago bose kwibwiriza…