Ubwo ubuyobozi bw’ishyaka rya Sahwanya Frodebu ritavuga rumwe na CNDD-FDD ryizihizaga isabukuru y’imyaka 32 rimaze rukora mu buryo bwemewe mu gihugu cy’u Burundi, ryatanze ibyifuzo by’uko Perezida Ndayishimiye Evariste yasesa guverinoma ye yose kugira ngo igihugu gitengamare.
Ni mu biganiro byahuje abagize iri shyaka mu mpera z’icyumweru dusoje, aho ryavuze ko kwirukana abagize guverinoma iriho no gushyiraho uburyo bwemerera gutahuka ku bantu bose bari mu buhungiro kuva mu 2015 aribyo byatuma u Burundi bwongera kugira umutuzo.
Perezida w’ishyaka rya Sahwanya Frodebu, Patrick Claver Nkurunziza abihuza nuko Perezida Ndayishimiye Evariste ubwe yivugiye ko abaminisitiri bakorana nawe badashoboye, akaboneraho kumusaba ko yakora impinduka ku ntebe ye nibura akareka impunzi zigatahuka ku buryo yabongera muri guverinoma ye.
Ati “Mbere na mbere, turagira inama Umukuru w’igihugu gukora ibishoboka byose kugira ngo impunzi zose z’Abarundi ziba mu buhungiro zisubire mu gihugu.
Turifuza ko kandi yanahindura guverinoma akongeramo n’abandi batavuga rumwe n’ubutegetsi.”
Patrick avuga ko uretse no kureka izo mpunzi zagiye zishinjwa guhirika ubutegetsi bakwiriye no kuroherezwa mu bihango kugira ngo zitahuke zije zifatikanye kubaka igihugu.
Perezida w’ishyaka rya nyakwigendera Melchior Ndadaye, na we mu ijambo rye, yasabye ko uburenganzira bwa muntu bwakubahirizwa muri rusange.
Ati: “Ntihakagire umuntu uhatirwa kujyanwa mu bunyage, kandi ntihazagire umuntu wongera gutabwa muri yombi cyangwa kwicwa ngo ni uko adashyigikiye ubutegetsi. “
Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…
Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…
Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…
Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…
Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…