Ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, Rayon Sports yagaragaje ibyishimo bikomeye byo kwakira rutahizamu ukomoka muri Gabon, Nathanael Iga Ndwangou.
Uyu rutahizamu w’imyaka 21 y’amavuko, yaraye ageze i Kigali mu ijoro ryakeye ryo kuwa Mbere tariki 29 Nyakanga, aho yakiriwe n’abarimo umuvugizi wa Rayon Sports Ngabo Robben na Perezida w’abafana b’ikipe Claude Muhawenimana ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe.
Ikipe ya Rayon Sports ikomeje kwiyubaka mu buryo bushoboka, ariko izana abakinnyi bashya yewe ikaba yaranakoze impinduka mu buyobozi bw’ikipe aho kuri ubu yabonye umutoza Robertinho n’umwungiriza we.
Iy’ikipe kandi iri gutegura umunsi wayo uzwi nka ‘Rayon Sports Day’ umurikiramo abakunzi bayo abakinnyi iba yaraguze, aho uwo munsi inakina umukino n’ikipe iba yaratumiye, kuri iyi nshuro ikaziyereka abakunzi bayo ihura na Azam Fc yo muri Tanzania.
Ni ibirori biteganyijwe kuba kuwa 3 Kanama 2023, kuri Kigali Pele Stadium i Nyamirambo.
Nathanael Iga Ndwangou aje muri Rayon Sports avuye mu ikipe ya Centre Sportif de Bendje y’iwabo.
Umutwe wa M23 biravugwa ko wamaze kuva mu gace ka Kamandi Gîte wari warigaruriye mu…
Muligande Jacques uzwi ku izina na Mighty Popo warusanzwe umenyerewe mubyo kwigisha umuzika yatangiye urugendo…
Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Miss Nshuti Muheto Divine wabaye nyampinga w’u Rwanda mu…
Nsengabo Jean Bosco wamamaye nka Fatakumavuta ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru, yakatiwe gufungwa iminsi…
Mu gihe ejo kuwa 05 Ugushyingo 2024 Abanyamerika bazinduye mu matora ya Perezida wa Leta…
Kuri uyu wa 05 Ukuboza 2024, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, hari kubera amatora y’Umukuru…