IMIKINO

Rayon Sports yazanye rutahizamu ukomoka muri Gabon

Ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, Rayon Sports yagaragaje ibyishimo bikomeye byo kwakira rutahizamu ukomoka muri Gabon, Nathanael Iga Ndwangou.

Advertisements

Uyu rutahizamu w’imyaka 21 y’amavuko, yaraye ageze i Kigali mu ijoro ryakeye ryo kuwa Mbere tariki 29 Nyakanga, aho yakiriwe n’abarimo umuvugizi wa Rayon Sports Ngabo Robben na Perezida w’abafana b’ikipe Claude Muhawenimana ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe.

Ikipe ya Rayon Sports ikomeje kwiyubaka mu buryo bushoboka, ariko izana abakinnyi bashya yewe ikaba yaranakoze impinduka mu buyobozi bw’ikipe aho kuri ubu yabonye umutoza Robertinho n’umwungiriza we.

Iy’ikipe kandi iri gutegura umunsi wayo uzwi nka ‘Rayon Sports Day’ umurikiramo abakunzi bayo abakinnyi iba yaraguze, aho uwo munsi inakina umukino n’ikipe iba yaratumiye, kuri iyi nshuro ikaziyereka abakunzi bayo ihura na Azam Fc yo muri Tanzania.

Ni ibirori biteganyijwe kuba kuwa 3 Kanama 2023, kuri Kigali Pele Stadium i Nyamirambo.

Nathanael Iga Ndwangou aje muri Rayon Sports avuye mu ikipe ya Centre Sportif de Bendje y’iwabo.

Abarimo Perezida w’Abafana b’ikipe Claude n’umuvugizi w’ikipe bakiriye rutahizamu Nathanael Iga Ndwangou
Nathanael Iga Ndwangou yakiriwe n’umuvugizi w’ikipe ya Rayon Sports Ngabo Robben

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago