Umuraperi w’Umunyamerika Chino XL yapfuye ku myaka 50 y’amavuko.
Ku cyumweru, tariki ya 28 Nyakanga, umukinnyi w’umuziki akaba n’umukinnyi wa filime Derek Emmanuel Barbosa wamamaye nka Chino XL, yitabye Imana.
Ni urupfu rw’amayobera kuko kugeza n’ubu nta makuru aratangazwa.
Kuri uyu wa kabiri, itangazo ryashyizwe ku rubuga rwemewe rw’uyu muraperi rwemeje aya makuru. Ryagira riti: “Umuryango wa Derek Keith Barbosa, uzwi ku izina rya Chino XL, wababajwe no gutanga amakuru y’urupfu rwe.
Bagize ati “Chino yapfuye mu gitondo cyo kuri iki cyumweru, tariki ya 28 Nyakanga 2024 mu rugo. Yari afite imyaka 50. Chino asigaranye abana be, Chynna, Bella, Lyric, na Kiyana; umuhungu we Shawn; abuzukuru be Emmy, Emery, Chris, Luis, na Dyani, nyina, Carole, n’uwahoze ari umukunzi we Stephanie.”
Chino XL yamenyekanye cyane mu myaka hagati ya za 90 ubwo yashyiraga alubumu ye ya mbere, aho mu 1996 yashyize hanze iyitwa ‘Here to Save You All’, yari iriho indirimbo yakunzwe cyane yitwa Kreep. Yakurikiye alubumu ye yasohoye mu 2001 ‘I told you so’, mu 2006 ashyira hanze iyitwa ‘Poison Pen’ niyo yashyize hanze mu mwaka 2012 yise ‘The Black Rosary’.
Igihugu cy'u Rwanda cyongeye kwisanga cyafatiwe ibihano na Leta ya Canada mu rwego rw’ubukungu na…
Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…
Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…
Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…
Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…