Ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, ikipe ya APR BBC yemeje bidasubirwaho ko yamaze gusinyisha umunyamerika Isaiah Miller Jr wakiniraga Salt Lake City.
Uyu mukinnyi w’imyaka 25 y’amavuko akomoka muri Leta Zunze za Amerika akaba yarakinaga mu cyiciro cya kabiri cya shampiyona ya Basketball (NBA G League).
Ni amasezerano y’umwaka umwe aho azakina imikino isigaye ya shampiyona ndetse na playoffs.
Ikipe ya APR BBC imwegukanye imukuye mu ikipe ya Salt Lake City ibarizwa mu cyiciro cya kabiri muri shampiyona yo muri Leta Zunze za Amerika.
APR BBC ihagaze ku mwanya wa kabiri wa shampiyona y’ucyiciro cya mbere mu mukino w’intoki wa Basketball mu Rwanda ikomeje kwiyubaka mu rwego rwo kuzitwara neza mu mukino isigaje gukina. Aho kuri ubu ikomeje urugendo rwo guhatanira uwo mwanya n’ikipe ya REG BBC.
Uyu mukinnyi usanzwe akina mu bayobora umupira mu kibuga (point guard) ari mu bakinnyi bifashishwa mu mukino ikipe y’Ingabo ya APR BBC iri buhuremo na REG BBC kuri uyu mugoroba wo kuri uyu wa gatatu tariki 31 Nyakanga 2024, kuri LDK.
APR BBC kandi irifuza kuzakina imikino ya kamparampaka (Playoffs) ifite abakinnyi buzuye kugira ngo irebe ko yazakina imikino ya BAL itarahiriwe n’umwaka ushize.
Pascal Habababyeyi wari umunyamakuru wakoreraga Radio/Tv10, yitabye Imana. Yari umwe mu bakoraga muri weekend nk’umwe…
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, utajya wiburira yatangaje imbere y'imbaga ko Banki Nkuru y’igihugu cyabo…
DJ Dizzo wari umaze igihe ahanganye n’uburwayi bwa kanseri, yitabye Imana, nyuma y’imyaka igera kuri…
Umugore w'umuraperi w'Umunyamerika Chance The Rapper, Kirsten Corley, yasabye gatanya n'uyu muraperi nyuma y'imyaka itanu…
Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG, iratangaza ko muri gahunda ya ‘’Tekera Heza’’ no gushyiraho…
Umuhanzi Bruce Melodie yageze i Kampala mu ijoro ryakeye, n'itsinda rigari ryamuherekeje ririmo Coach Gael…