POLITIKE

U Rwanda na RD Congo bemeranyije agahenge

Mu biganiro byabereye i Luanda muri Angola byahuje u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byarangiye impande zombi zemeranyije agahenge.

Ni ibiganiro ku ruhande rw’u Rwanda byari bihagarariwemo n’intumwa zari ziyobowe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, mu gihe iza RDC zari ziyobowe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Thérèse Wagner.

Aha kandi byanitabiriwe n’Umukuru w’igihugu cya Angola João Lourenço usanzwe ari umuhuza.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Thérèse Wagner, Perezida wa Angola João Lourenço na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Amb. Olivier Nduhungirehe

Impande zombi zemeranyije ko aka gahenge kazatangira kuva kuya 4 Kanama 2024.

Ibi biganiro bije bikurikira ibyari byabanje guhuza abari mu rwego rwa dipolomasi ku munsi ubanziriza iyemezwa ry’ishyirwa mu bikorwa bya ko gahenge.

Mu butumwa banyujije ku rukuta rwa X (Twitter) Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya RDC, yavuze ko “guhera ku wa 4 Kanama muri RDC hazaba agahenge. Icyemezo cyafatiwe i Luanda uyu munsi mu nama yo ku rwego rwa ba Minisitiri hagati ya RDC n’u Rwanda, ku buhuza bwa Angola.”

Ibi kandi byanemejwe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Angola na yo ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X.

Biteganyijwe ko Komisiyo ishinzwe kugenzura ibibera mu burasirazuba bwa RDC izongererwa ubushobozi mu rwego rwo kugenzura ko agahenge kazubahirizwa.

Aka gahenge gashya kariyongera ku kamaze ibyumweru bigera kuri bine gatangajwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ni agahenge icyakora katubahirijwe uko bikwiye, kuko imirwano hagati y’ingabo za Leta ya RDC n’inyeshyamba za M23 ivuga ko zishyigikiwe n’u Rwanda yumvikanye mu bice bitandukanye bya Kivu y’Amajyaruguru.

Ni imirwano buri ruhande rwagiye rushinja urundi gushoza.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Amb. Olivier Nduhungirehe arikumwe na Perezida wa Angola João Lourenço

Christian

Recent Posts

Rayon Sports yari yatezwe iminsi yababaje Gasogi united-AMAFOTO

Ikipe ya Rayon Sports yari yatezwe iminsi yabonye amanota atatu mbumbe ya mbere muri shampiyona…

12 mins ago

Umuhanzikazi Marina yatangaje ko ababajwe n’abakomeje kumubika ari muzima

Umuhanzikazi Marina Deborah wamamaye nka Marina mu muziki Nyarwanda yavuze ko ababajwe cyane n’abantu batangaje…

2 hours ago

KNC yahishuye akayabo ikipe ye ya Gasogi united ihagaze

Kakooza Nkuriza Charles (KNC) yatunguranye avuga igiciro cy'akayabo ikipe ye ya Gasogi united kuri ubu…

1 day ago

Myugariro wa Gasogi United yahamagajwe na RIB mbere y’uko bahura na Rayon Sports

Nshimiyimana Marc Govin, umukinnyi ukina inyuma iburyo mu ikipe ya Gasogi United, yatumijweho n’Urwego rw’Igihugu…

1 day ago

Uganda: Gen Muhoozi yahakanye ibyo gusimbura Se ku butegetsi

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko atakiri mu nzira zo kuyobora…

1 day ago

‘BetPawa Playoffs’: APR BBC yongeye gutsinda Patriots BBC yizera kwegukana igikombe cya shampiyona

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Nzeri 2024, muri Bk Arena APR…

1 day ago