INKURU ZIDASANZWE

Umuyobozi w’umutwe wa Hamas yishwe

Mu itangazo umutwe wa Hamas washyize hanze kuri uyu wa gatatu tariki 31 Nyakanga 2024, wemeje ko uwari umuyobozi wabo Ismail Haniyey yishwe.

Advertisements

Uyu mutwe kandi wemeje muri iryo tangazo yishwe n’igihugu cya Israel mu bitero yateye ku birindiro byaho yaratuye muri Iran.

Hamas ivuga ko Haniyeh yapfuye nyuma y’amasaha make yitabiriye umuhango w’irahira rya Perezida mushya wa kiriya gihugu, Masoud Pezeshkian wari warahiye ku wa Kabiri.

N’ubwo byemejwe ariko igihugu cya Israel cyo ntikiragira amakuru gitangaza kubyerekeye kwica uyu muyobozi wa Hamas.

Ntiranatangazwa icyeteye urupfu rw’uyu mugabo wigeze kuba Minisitiri w’Intebe wa Palestine mu mwaka 2006.

Haniyeh wari umaze imyaka itandatu afatwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika nk’ikihebe, yari umuyobozi mukuru wa Hamas mu bya Politiki kuva muri 2017.

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago