Mu gitondo cyo kuri uyu wa 31 Nyakanga 2024, amasasu yumvikanye ku rugo rwa Joseph Kabila Kabange wayoboye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ruherereye mu karere ka Gombe mu murwa mukuru, Kinshasa.
Aya masasu yamaze iminota ibariwa mu 10 yumvikanye, nk’uko byasobanuwe na bimwe mu binyamakuru bikorera muri RDC.
Adam Shemisi, Umuvugizi w’umugore wa Kabila, Olive Lembe, yatangaje ko aya masasu yarashwe n’abapolisi barinda uru rugo mu rwego rwo kuburira abagize agatsiko karemwe n’abo mu ishyaka UDPS riri ku butegetsi kitwa ‘Les Forces du Progrès’ bashakaga kurwinjiramo ku ngufu.
Shemisi yagize ati “Forces du Progrès bashakaga kwinjira ku ngufu mu rugo rwa Joseph Kabila ubwo umugore we Olive Lembe Kabila yari ahari. Ni yo mpamvu amasasu yumvikanye muri Gombe.”
Bitewe n’ibikorwa by’urugomo by’aka gatsiko, Umunyamabanga Mukuru wa UDPS, Augustin Kabuya, tariki ya 17 Ukuboza 2024 yabwiye abanyamakuru ko ishyaka ryitandukanyije na ko.
Yagize ati “Mfashe uyu mwanya kugira ngo nsobanurire abari mu gihugu no mu mahanga ko nta rwego ruri muri UDPS rwitwa Forces du Progrès. UDPS ntabwo ishyigikira urugomo. Tariki ya 18 Werurwe 2020 nari mbuze ubuzima kubera aka gatsiko.”
Kabuya yihakanye aka gatsiko nyuma y’aho kangije urusengero rw’itorero ECC (Eglise du Christ au Congo) ruherereye i Kinshasa tariki ya 15 Ukuboza 2023.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…