IMIKINO

Amateka ya Haruna Niyonzima utegerejwe na benshi kuri ‘Rayon Sports Day’ ufite umwihariko wo kuba agikina benshi bakinanye bo barabihagaritse

Haruna Niyonzima ni umwe mu bakinnyi b’abanyarwanda bamaze igihe kandi banditse amateka haba mu Rwanda no mu karere. Yakiniye amakipe atandukanye yaba ayo mu Rwanda no hanze aho twavugamo nka Simba Sc, Young Africans Sc zo muri Tanzania ndetse n’andi atandukanye uretse mu Karere.

Haruna Niyonzima ni umukinnyi wabigize umwuga yavutse tariki 05 Gashyantare 1990 mu karere ka Rubavu ari naho yatangiriye gukina umupira w’amaguru.

Haruna yatangiriye muri Etincelles Fc muri 2005, aza kuyivamo ajya muri Rayon Sports 2006-2007, nyuma aza kwerekeza muri APR FC yatinzemo kuva 2007-2011. Aha niho yahise abengukwa n’amakipe akomeye hano mu Karere u Rwanda ruherereyemo maze ikipe ya Younger Africans SC imusinyisha umwaka w’imikino 2011-2017.

Haruna Niyonzima yakiniye muri APR Fc

Aha niho uyu mukinnyi yahise aba kimenywa bose muri aka karere k’iburasirazuba bwa Afurika yewe araririmbwa bitewe ni mpano yari afite itangaje, dore ko yakiniye amakipe ane akomeye ndetse afite abafana haba mu Rwanda no muri Tanzaniya.

Muri 2017 kugera 2019 Haruna yerekeje muri Simba SC avuye muri Younger Africans SC. Aza kugaruka mu Rwanda mu ikipe ya As Kigali, ayikinira umwaka umwe maze asubira muri Tanzaniya 2020-2021 muri Young SC. Yaje kuyivamo agaruka mu Rwanda 2021-2022 akinira As Kigali, yavuyemo ajya muri Libya mw’ikipe ya Al Ta’awon ari naho yavuye ubu akaba ari kubarizwa muri Rayon Sports.

Tariki ya 2 Kamena 2007, nibwo Haruna yakinnye umukino we wa mbere mu Mavubi makuru, u Rwanda rwari rwakiriye Guinea Equatorial kuri Stade Amahoro mu mukino w’itsinda E mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2008 cyabereye muri Ghana.

Haruna Niyonzima yakiniye ikipe y’igihugu ‘Amavubi’

Haruna Niyonzima kandi yabaye Kapiteni w’u Rwanda Amavubi, yanditse amateka kandi yo kuba ari we mukinnyi umwe rukumbi usigaye mu kibuga mu bakinnyi bose bakinanye mu ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20 mu mwaka wa 2009.

Kuri ubu uyu mukinnyi ni umwe mu bategerejwe na benshi kuri ‘Rayon Sports Day’ iteganyijwe kuba tariki 3 Kanama 2024 kuri Kigali Pele Stadium yakira abantu nibura ibihumbi 25.

Haruna Niyonzima usanzwe ukina hagati mu kibuga ategerejwe kuri ‘Rayon Sports Day’

Haruna Niyonzima wagiye ashidikanwaho kenshi ku myaka bamwe bamuca intege bamubwira ko adakwiriye gukomeza kwivuna akina dore ko nabo bakinanye bamaze guhagarika, mu mvugo ye nawe yagiye asubiza abo bantu ko imyaka ntaho ihuriye n’ibikorwa mu kibuga, gusa akemeza ko babona ko haribyo nawe yakoze ku bw’ibyo ataba yarasaziye ubusa nk’uko bagiye babimubwira.

Niyonzima yandikiye amateka muri Younger Africans SC yo muri Tanzania
Niyonzima Haruna ubwo ikipe ya Simba SC ihura na Rayon Sports

Christian

Recent Posts

KNC yahishuye akayabo ikipe ye ya Gasogi united ihagaze

Kakooza Nkuriza Charles (KNC) yatunguranye avuga igiciro cy'akayabo ikipe ye ya Gasogi united kuri ubu…

15 hours ago

Myugariro wa Gasogi United yahamagajwe na RIB mbere y’uko bahura na Rayon Sports

Nshimiyimana Marc Govin, umukinnyi ukina inyuma iburyo mu ikipe ya Gasogi United, yatumijweho n’Urwego rw’Igihugu…

16 hours ago

Uganda: Gen Muhoozi yahakanye ibyo gusimbura Se ku butegetsi

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko atakiri mu nzira zo kuyobora…

16 hours ago

‘BetPawa Playoffs’: APR BBC yongeye gutsinda Patriots BBC yizera kwegukana igikombe cya shampiyona

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Nzeri 2024, muri Bk Arena APR…

17 hours ago

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen Mubarakh yageneye ubutumwa ikipe ya APR Fc mbere y’umukino wa Pyramids Fc

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen Mubarakh Muganga yagenye ubutumwa abakinnyi ba APR FC mu…

2 days ago

Igihombo gikomeye kuri Man City mbere yo guhura na Arsenal muri shampiyona

Kizigenza akaba umukinnyi ngenderwaho muri Manchester City, Kevin De Bruyne yamaze kugera imvune idashobora kuzamwemerera…

2 days ago