MU MAHANGA

Ikipe ya Manchester City yahanwe muri Premier League

Ku wa Gatatu taliki ya 31 Nyakanga 2024 nibwo Premier League yafatiye ikipe ya Manchester City ibihano bitewe nuko yagiye ituma habaho gutinda gutangira ku mukino ndetse no gutuma habaho gutinda kuwusubukura mu gice cya Kabiri mu mwaka w’imikino wa 2022/23 ndetse nuwa 2023/24.

Advertisements

Ubuyobozi bwa Premier League itegura shampiyona y’ikiciro cya Mbere mu Bwongereza bwatangaje ko bwamaze gufatira ibihano ikipe ya Manchester City bitewe n’amakosa yakoze muri iyo myaka ibiri ishize yo gutuma habaho gutinda gutangira kw’imikino ya shampiyona.

Bitangazwa ko ibi yabikoze ku mikino 22 aho mu mikino 8 byari mu mwaka w’imikino wa 2022/23 mu gihe indi 14 byari mu mwaka w’imikino wa 2023/24. Manchester City yagiye ituma habaho gutinda ku gutangira kw’imikino mu gihe kingana hagati y’umunota umwe ndetse n’iminota 2 n’amasegonda 45.

Manchester City yatwaye iminota 39 n’amasegonda 52 muri uko gutinza imikino. Umwe mu mukino wabayeho gutinda cyane ni usoza shampiyona ya 2023/24 batsinzemo West Ham United bigabita bituma begukana igikombe bagitwaye Arsenal bari bagihanganiye.

Kubera izo mpamvu zose zatangajwe byatumye Manchester City icibwa amafaranga angana na miliyoni 2 z’Amayero dore ko gutinza umukino umwe ucibwa amafaranga ari hagati y’ibihumbi 100 na 200 by’Amayero.

Ni ibihano ikipe ya Manchester City yemeye kandi ibisabira imbabazi.

Manchester City niyo yegukanye igikombe cya shampiyona cya Premier League

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago