INKURU ZIDASANZWE

Musanze: Mudugudu na Mutekano baravugwaho kwiba amafaranga y’abaturage bagatoroka

Abanyamuryango babarirwa muri 500 bibumbiye mu itsinda ryitwa ’Twivane mu bukene’ rikorera mu Murenge wa Busogo mu karere ka Musanze, bararira ayo kwarika nyuma yo gukusanya abarirwa muri miliyoni 60 y’amafaranga y’u Rwanda yari kubafasha gutanga mituelle de Santé bikarangira aburiwe irengero.

Abaturage bafite iki kibazo ni abo mu kagari ka Kavumu, muri Busogo.

Abaganiriye na RBA bashyira mu majwi abari abayobozi babo barimo umukuru w’umudugudu wa Mutaboneka n’ushinzwe umutekano babashinja kuba ari bo banyereje ariya mafaranga, mbere yo gutorokera muri Uganda.

Mu mwaka ushize wa 2023 ni bwo aba bayobozi bombi barigisije ayo mafaranga, nk’uko abaturage babivuga.

Umwe muri bo yagize ati: “Twarizigamaga mu itsinda, uko twizigamye abayobozi amafaranga bagahita bayajyana kuri SACCO twe tugataha. Igihe cyo kugabana cyarageze kugira ngo tubone amafaranga yo kwishyura mituelle, bagiye kuyabikuza dusanga abayobozi bayatorokanye bagiye Uganda”.

Uyu muturage avuga ko amafaranga ye yibwe ari Frw 1,500,000. Ni amafaranga avuga ko yari yitezeho kumufasha gutanga ubwisungane mu kwivuza ndetse no kwiteza imbere.

Ni umuhigo icyakora avuga ko we na bagenzi be batagihiguye bitewe n’abari abayobozi babo bababereye ba Bihemu.

Abaturage barasaba inzego z’ubuyobozi ndetse n’iz’umutekano kubafasha mu rwego rwo gukemura kiriya kibazo, nyuma yo kuzitabaza bikarangira zibarangaranye.

Undi muturage yagize ati: “Baraturangaranye kuko twagiye ku murenge Gitifu w’umurenge akabizamo, ariko ntibagira icyo badufasha.

 Yabijemo inshuro nyinshi duhitamo kujya ku karere, Visi-Meya ushinzwe ubukungu atwizeza kubikemura mu byumweru bibiri ariko ntacyo yadufashije”.

Abaturage kandi bavuga ko banagejeje ikibazo cyabo ku buyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru na bwo ntibigire icyo bitanga.

Inzego zose BWIZA yagerageje kuvugisha ngo imenye icyo ziteganyiriza aba baturage zose nta rwigeze rugira icyo rukivugaho.

Christian

Recent Posts

M23 yasubiyeho inyuma gato

Umutwe wa M23 biravugwa ko wamaze kuva mu gace ka Kamandi Gîte wari warigaruriye mu…

14 hours ago

Mighty Popo umenyerewe mubya Muzika yatangiye n’urugendo rwa Sinema-AMAFOTO

Muligande Jacques uzwi ku izina na Mighty Popo warusanzwe umenyerewe mubyo kwigisha umuzika yatangiye urugendo…

14 hours ago

Urukiko Rwategetse ko Miss Muheto Divine ahita afungurwa urubanza rukimara gusomwa

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Miss Nshuti Muheto Divine wabaye nyampinga w’u Rwanda mu…

1 day ago

Fatakumavuta yabuze ayacira nayo Amira nyuma yo gukatirwa iminsi 30 y’agateganyo

Nsengabo Jean Bosco wamamaye nka Fatakumavuta ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru, yakatiwe gufungwa iminsi…

1 day ago

Leta ya Pennsylvania niyo ifashe ifirimbi yanyuma hagati ya Trump na Harris

Mu gihe ejo kuwa 05 Ugushyingo 2024 Abanyamerika bazinduye mu matora ya Perezida wa Leta…

2 days ago

Amurusha abana n’amafaranga inshuro 1000, ibyingenzi wa menya kuri Trump na Kamala Harris bahagaritse abanyemerica umutima izi saha

Kuri uyu wa 05 Ukuboza 2024, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, hari kubera amatora y’Umukuru…

2 days ago