Ibiro by’umukuru w’igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byatangaje ko kuri ubu Perezida Tshisekedi yagiye kwivuriza mu gihugu cy’u Bubiligi.
Mu itangazo, Perezidansi yashyize hanze kuri uyu wa 31 Nyakanga 2024, byavuze ko Tshisekedi kuri ubu ari mu gihugu cy’u Bubiligi, aho ari kwitabwaho n’abaganga.
Perezidansi ivuga ko yajyanwe kwivuriza muri kiriya gihugu kugira ngo yitabweho kubera uburwayi bumurembeje.
Ni nyuma yaho Tshisekedi yarategerejwe mu gikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe abanye-Congo cyagombaga kubera i Kisangani ariko ntaboneke.
Ni igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe abanye-Congo nk’uko babivuga cyahawe Minisitiri w’Intebe, Judith Tuluka Suminwa ububasha bwo guhagararira Tshisekedi i Kisangani.
Ibiro bye bivuga ko yajyanwe muri kiriya gihugu kugira ngo abaganga bamuvure ingasire y’uruti rw’umugongo amaze igihe arwaye.
Mbere y’uko ajyanwa mu Bubiligi, Perezidansi ya RD Congo ivuga ko Umukuru w’igihugu yabanje kujyanwa mu bitaro bya gisirikare bya Camp Tshatshi.
Ni indwara yaramaranye igihe nk’uko bitangazwa kuko muri Werurwe umwaka 2022 nibwo Tshisekedi yatangiye kwivuza iyi ndwara yari imurembeje bikomeye ajyanwa mu Bubiligi.
Muri Mata 2024, benshi bagize amakenga y’irengero rye, gusa byaje gutangazwa ko Tshisekedi yaramaze iminsi ari kuvurirwa mu Bubiligi.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…