Ibiro by’umukuru w’igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byatangaje ko kuri ubu Perezida Tshisekedi yagiye kwivuriza mu gihugu cy’u Bubiligi.
Mu itangazo, Perezidansi yashyize hanze kuri uyu wa 31 Nyakanga 2024, byavuze ko Tshisekedi kuri ubu ari mu gihugu cy’u Bubiligi, aho ari kwitabwaho n’abaganga.
Perezidansi ivuga ko yajyanwe kwivuriza muri kiriya gihugu kugira ngo yitabweho kubera uburwayi bumurembeje.
Ni nyuma yaho Tshisekedi yarategerejwe mu gikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe abanye-Congo cyagombaga kubera i Kisangani ariko ntaboneke.
Ni igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe abanye-Congo nk’uko babivuga cyahawe Minisitiri w’Intebe, Judith Tuluka Suminwa ububasha bwo guhagararira Tshisekedi i Kisangani.
Ibiro bye bivuga ko yajyanwe muri kiriya gihugu kugira ngo abaganga bamuvure ingasire y’uruti rw’umugongo amaze igihe arwaye.
Mbere y’uko ajyanwa mu Bubiligi, Perezidansi ya RD Congo ivuga ko Umukuru w’igihugu yabanje kujyanwa mu bitaro bya gisirikare bya Camp Tshatshi.
Ni indwara yaramaranye igihe nk’uko bitangazwa kuko muri Werurwe umwaka 2022 nibwo Tshisekedi yatangiye kwivuza iyi ndwara yari imurembeje bikomeye ajyanwa mu Bubiligi.
Muri Mata 2024, benshi bagize amakenga y’irengero rye, gusa byaje gutangazwa ko Tshisekedi yaramaze iminsi ari kuvurirwa mu Bubiligi.
Amakuru yabakurikiranira hafi ubuzima bw'umuhanzi Jose Chameleone wo muri Uganda bemeje ko yamaze kujyanwa kuvurirwa…
Pascal Habababyeyi wari umunyamakuru wakoreraga Radio/Tv10, yitabye Imana. Yari umwe mu bakoraga muri weekend nk’umwe…
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, utajya wiburira yatangaje imbere y'imbaga ko Banki Nkuru y’igihugu cyabo…
DJ Dizzo wari umaze igihe ahanganye n’uburwayi bwa kanseri, yitabye Imana, nyuma y’imyaka igera kuri…
Umugore w'umuraperi w'Umunyamerika Chance The Rapper, Kirsten Corley, yasabye gatanya n'uyu muraperi nyuma y'imyaka itanu…
Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG, iratangaza ko muri gahunda ya ‘’Tekera Heza’’ no gushyiraho…