Amakuru avuga ko kuwa Gatatu, Abanyamakuru babiri bakoreraga ikinyamakuru cya Aljazeera bahitanywe n’ibitero ingabo za Israel zagabye mu nkambi ya Al-Shati iri mu majyaruguru ya Gaza.
Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu yatangaje ko iyi ntambara igenda ishyira mu byago abanyamakuru b’imbere mu gihugu.
CNN yanditse ko Ismail Al-Ghoul na mugenzi we ufata amashusho Rami Al-Rifi, baguye mu gitero cyagabwe n’ingabo za Israel zirwanira mu kirere, nyuma y’uko imodoka yabo irasiwe mu nkambi ya al Shati.
Aba banyamakuru bombi b’imyaka 27 bakoraga imbonankubone mu gace kegerereye aho umuryango wa Ismail Haniyeh wari umuyobozi Mukuru w’umutwe wa Hamas wari utuye.
Aljazeera yashinje ingabo za Israel kugambirira kwica abanyamakuru bayo.
Iti “Iki gitero ni ubwicanyi bugambiriwe bwibasira itsinda ry’abanyamakuru n’imiryango yabo byatangiye mu Ukwakira 2023.”
Ingabo za Israel zatangaje ko Al-Ghoul yari umwe mu bagize umutwe wa Hamas, ndetse yagize uruhare mu gitero uyu mutwe wagabye kuri Israel tariki 7 Ukwakira 2023.
IDF yavuze ko “ku bw’uruhare rwe mu ruhande rwa gisirikare, Al-Ghoul yatanze amabwiriza ku bandi barwanyi uko bafata amashusho n’amajwi y’ibikorwa bya gisirikare ndetse yagize uruhare mu gufata amashusho no gukwirakwiza amashusho y’ibitero byagabwe ku ngabo za Israel. Ibikorwa bye byigaragazaga ko ari umwe mu bagize igisirikare cya Hamas.”
Ibiro bya Aljazeera muri Israel na Palestine byatangaje ko Al-Ghoul yigeze gutabwa muri yombi n’ingabo za Israel muri Werurwe, afungwa amasaha 12 ariko nyuma aza kurekurwa.
Aljazeera ivuga ko mu iyo Al-Ghoul atabaho Isi itari kumenya ibikorwa bya kinyamaswa bikorwa mu ntambara igiye kumara umwaka ishyamiranyije ingabo za Israel n’umutwe wa Hamas muri Gaza.
Icyishatse David wamamaye nka Davis D mu muziki yatumiye abakunzi be mu gitaramo cy’amateka cyo…
Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024, Minisiteri y’Uburezi yatangaje uburyo bushya buzajya bukurikizwa…
Umwe mu bagore babarirwa muri 400 witwa Cristel Nchama bagaragaye mu mashusho yasakaye ku mbuga…
Kuri iki Cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2024, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abapolisi 154 barimo…
Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye iregwamo umuhungu w’imyaka…
Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), Maj Gen(Rtd) Albert Murasira, yasabye abatuye ahabashyira mu byago bose kwibwiriza…