IMIKINO

Carlo Ancelotti yaciye impaka ku mukinnyi abona ukwiriye Ballon d’Or

Umutoza w’ikipe ya Real Madrid Carlo Ancelotti yageneye umukinnyi we Vinícius Júnior Ballon d’Or ikomeje kwibazwaho uzayegukanye.

Advertisements

Mu kiganiro Ancelotti yahawe na Obi ubwo yamubazaga umukinnyi abona ukwiriye guhabwa igihembo cya Balloon d’Or, uyu mutoza atazuyaje yavuze ko kuri we abona Umunya-Brazil Vinícius Júnior.

Yagize ati “Ndatekereza Vinícius agiye gutsinda kubera ko n’umukinnyi w’impano kandi ni umwe mu bakoze umwaka ushize.”

Ibi nyamara umutoza Ancelotti abitangaje mu gihe, mu ikipe ye atoza ya Real Madrid harimo abakinnyi barenze umwe bahabwa amahirwe yo kuba bakwegukana uyu mupira wa zahabu.

Ni mugihe kandi avuga Vinícius Júnior ikipe ye y’Igihugu ya Brazil itarigeze igera kure mu irushanwa rya Copa America ryegukanwe n’ikipe ya Argentina ya Messi.

Abo nta bandi ni umwongerera ‘Jude Bellingham’ ukina inyuma y’abataha izamu n’Umunya-Espagne Carvajal.

Aba bombi babashije kugera ku mukino wa nyuma w’igikombe cya EURO 2024, ubwo Ubwongereza bwahuraga n’ikipe y’igihugu ya Espagne ndetse Carvajal abasha kwegukana icyo gikombe.

Real Madrid ibarizwamo abo bakinnyi bose niyo yegukanye Champions League y’umwaka ushize ndetse n’igikombe cya shampiyona ya Espagne ‘La Liga’.

Vinícius Júnior yagize uruhare mu mwaka w’imikino 2023/2024, aho yatsinze ibitego 29, muri La Liga 15, Champions League 6, Copa America 2.

Ni mugihe Jude Bellingham yagize uruhare mu mwaka w’imikino 2023/2024, aho yatsinze ibitego 25, muri La Liga 19, Champions League 4, n’ibitego 2 yatsindiye ikipe y’Igihugu muri Euro 2024.

Naho Carvajal yabashije gutsindira ikipe ye ya Real Madrid ibitego 4 muri La Liga, muri Champions League atsinda igitego 1, mugihe n’irushanwa rya Euro ikipe ye yegukanye igikombe yayitsindiye igitego 1.

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago