IMIKINO

Pogba yavuze agahinda akomeje guterwa no guhagarikwa gukina ruhago

Umukinnyi w’umufaransa Paul Labile Pogba yeruye akari ku mutima we avuga uburyo akomeje guterwa agahinda no guhagarikwa gukina ruhago.

Uyu mukinnyi uri mu bakinnyi beza Isi yagize bakina hagati mu kibuga aherutse guhagarikwa mu bikorwa byose by’umupira w’amaguru imyaka ine kubera ikoresha ry’imiti imwongerera imbaraga mu mubiri.

Pogba yanyuze mu makipe akomeye ku mugabane w’Uburayi, aho yakiniye ikipe ya Manchester United, Juventus igihe kitari gito n’ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa (Les Bleu).

Pogba w’imyaka 31 y’amavuko kuva yahagarikwa yaje gukomoza ku bihano yahawe mu kiganiro yagiranye na ‘Forbes’ byo guhagarikwa mu bikorwa byose bigendanye na ruhago.

Yagize ati “Tuvugishije ukuri biragoye cyane, umupira w’amaguru nibwo bwari ubuzima bwanjye kuko n’ubu ndabyibuka.”

“Icyakora cyo mfite umuryango wanjye, ukwizera kwanjye, inshuti zanjye, ndetse n’abafana banjye banshigikiye, nibyo bituma ngiramo koroha. Byose ntekereza ko bizaba byiza.”

“Nubwo ntashobora kuvuga byinshi kuri ibi, ikiriho ni uko igihe kimwe imihanda izatanga ubujurire bwa nyabyo. Kugeza icyo gihe kigeze, icyo ndi kwibandaho ni ugukomeza kuba mwiza kandi ntegereje ubujurire.”

Paul Pogba avuga ko ubusanzwe yagakwiriye kuba akina umupira w’amaguru dore ko yafataniwe ibihano bikakaye.

Pogba yabaye kimenywa bose kubera ubuhanga yagiye agaragaza mu kibuga, uyu kandi yari mu batwaranye igikombe cy’Isi cy’u Bufaransa yegukanye mu mwaka wa 2018.

Paul Pogba avuga ko kwitwara neza ubujurire bukwiriye bukazabaho kandi bwiza

Christian

Recent Posts

Igihugu cy’u Burundi cyashyizeho itegeko rikakaye kuzafatanwa ishashi

Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…

11 hours ago

APR Fc yashyize hanze ibiciro by’amatike azayihuza na Rayon Sports

Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…

12 hours ago

Uko M23 yakozanyijeho na Wazalendo i Bukavu

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…

12 hours ago

Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda Gen. Muhoozi ari i Kigali

Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…

13 hours ago

Kubera iki? Perezida Ndayishimiye yisubiye agasaba ibiganiro n’u Rwanda

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…

2 days ago

Inama y’Abaminisitiri bo muri EAC na SADC yasubitswe

Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…

3 days ago