Ku wa Gatanu, umutwe wa M23 wigaruriye uduce turimo Nyabanira na Ngwenda two muri Groupement ya Binza ho muri Teritwari ya Rutshuru, nyuma yo kutwirukanamo ihuriro ry’ingabo za leta ya RDC.
M23 yigaruriye utu duce nyuma y’imirwano ikomeye yayisakiranyije n’ingabo za leta kuva mu masaha y’igitondo.
Usibye utu duce, kuva ku wa Gatanu kandi M23 iragenzura uduce tw’ibyaro twa Kiseguro, Kasave, Nyakahanga na Katwiguro.
Amakuru aturuka hakurya avuga ko kugeza mu masaha y’umugoroba imirwano yarimo ijya mbere mu gace ka Kisharo gaherereye mu bilometero bibarirwa muri 30 uvuye mu mujyi wa Kiwandja.
M23 yigaruriye turiya duce, mu gihe ku wa Gatanu tariki ya 2 Kanama ari wo wari umunsi wa nyuma w’agahenge k’ibyumweru bine kari karatangajwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Inama y’abakuru ba dipolomasi y’u Rwanda na RDC iheruka kubera i Luanda muri Angola yanzuye ko kuva ku Cyumweru tariki ya 4 Kanama imirwano hagati ya M23 n’ingabo za Leta ya Congo igomba guhagarara, gusa inyeshyamba zabiteye utwatsi zivuga ko zidashobora kubahiriza ibyemezo byafatiwe mu nama zitigeze zitabira.
Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…
Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…
Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…
Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…
Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…