Ku wa Gatanu, umutwe wa M23 wigaruriye uduce turimo Nyabanira na Ngwenda two muri Groupement ya Binza ho muri Teritwari ya Rutshuru, nyuma yo kutwirukanamo ihuriro ry’ingabo za leta ya RDC.
M23 yigaruriye utu duce nyuma y’imirwano ikomeye yayisakiranyije n’ingabo za leta kuva mu masaha y’igitondo.
Usibye utu duce, kuva ku wa Gatanu kandi M23 iragenzura uduce tw’ibyaro twa Kiseguro, Kasave, Nyakahanga na Katwiguro.
Amakuru aturuka hakurya avuga ko kugeza mu masaha y’umugoroba imirwano yarimo ijya mbere mu gace ka Kisharo gaherereye mu bilometero bibarirwa muri 30 uvuye mu mujyi wa Kiwandja.
M23 yigaruriye turiya duce, mu gihe ku wa Gatanu tariki ya 2 Kanama ari wo wari umunsi wa nyuma w’agahenge k’ibyumweru bine kari karatangajwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Inama y’abakuru ba dipolomasi y’u Rwanda na RDC iheruka kubera i Luanda muri Angola yanzuye ko kuva ku Cyumweru tariki ya 4 Kanama imirwano hagati ya M23 n’ingabo za Leta ya Congo igomba guhagarara, gusa inyeshyamba zabiteye utwatsi zivuga ko zidashobora kubahiriza ibyemezo byafatiwe mu nama zitigeze zitabira.
Icyishatse David wamamaye nka Davis D mu muziki yatumiye abakunzi be mu gitaramo cy’amateka cyo…
Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024, Minisiteri y’Uburezi yatangaje uburyo bushya buzajya bukurikizwa…
Umwe mu bagore babarirwa muri 400 witwa Cristel Nchama bagaragaye mu mashusho yasakaye ku mbuga…
Kuri iki Cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2024, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abapolisi 154 barimo…
Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye iregwamo umuhungu w’imyaka…
Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), Maj Gen(Rtd) Albert Murasira, yasabye abatuye ahabashyira mu byago bose kwibwiriza…