Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, habaye umukino wa ¼ cy’irangiza wahuje igihugu cy’u Bufaransa y’abatarengeje imyaka 23 n’igihugu cya Argentina y’abatarengeje iyo myaka mu mikino Olempike ikomeje kubera i Paris mu Bufaransa.
Ubufaransa bwari imbere y’Abafana bayo birinze gukora ikosa, bihemura kuri Argentina yigeze kuyibuza igikombe cy’Isi mu ikipe y’abakuru, aho umukino warangiye ikipe y’Igihugu y’Ubufaransa itsinze Argentina igitego 1-0.
Ni umukino warimo ihangana rikomeye ku mpande zombi, aho ubufaransa bwabonye igitego cyaje cyihuse gitsinzwe na Jean Pierre Philip Mateta waruhawe umupira mwiza na Michael Olise.
Ni igitego cyatunguye ikipe ya Argentina yari yizeye kongera kugaraguza agati ikipe y’Ubufaransa nk’uko yabigenze bakuru babo ba bigenje ku mukino wa nyuma mu gikombe cy’Isi cyari cyabereye muri Qatar mu mwaka 2018 ikayitsindira kuri penaliti.
Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa y’abatarengeje imyaka 23 yakomeje kwihagararaho ku gitego cyayo kimwe gusa n’ubwo yakomeje kugenda ihusha ibitego byinshi ariko no ku ruhande rwa Argentina ibifashijwemo n’abakinnyi nka Julian Alvarez, Giuliano Simeone na Nicolas Otamendi ariko birananirana.
Nyuma y’uko umukino urangiye amakipe yombi yagize ubushyamire bukomeye mu kibuga bamwe mu bakinnyi bafatana mu majosi gusa abasifuzi bari bayoboye umukino baza kwemeza intsinzi idasubirwaho y’Ubufaransa.
Ubufaransa y’abatarengeje imyaka 23 yakomeje muri ½, izahura n’ikipe ya Misiri y’abatarengeje imyaka 23, nyuma y’uko itsinze kuri penaliti 5-4, aho umukino wari warangiye amakipe yombi anganyije igitego 1-1.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…