Mu mikino ya Olempike ikomeje kubera i Paris mu Bufaransa Umunya-Uganda Cheptegei Joshua yigaragaje aca agahigo ko gukoresha ibihe bito mu gusiganwa ku maguru muri metero ibihumbi 10, akubita inshuro abarimo Umunyarwanda Nimubona Yves waje kuza ku mwanya wa 21.
Uyu Cheptegei Joshua yaje guhabwa umudari wa Zahabu nk’uwahize abandi.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu nibwo iri rushanwa ryo gusiganwa metero ibihumbi 10 ku maguru ryabereye muri Stade de France.
Cheptegei Joshua yegukanye umudali wa Zahabu akoresheje iminota 26, amasegonda 43 n’ibice 14, arusha ibice 30 Umunya-Ethiopia Aregawi Berihu wabaye uwa kabiri mu gihe ku mwanya wa gatatu hasoreje Umunyamerika Fisher Grant.
Umunyarwanda Nimubona Yves yabaye uwa 21 mu bakinnyi 24 aho yakoresheje iminota 27 n’amasegonda 54.
Nimubona yagize ibihe byiza ugereranyije n’ibyo yari asanganywe, ni ukuvuga iminota 28 n’amasegonda 46.
Undi Munyarwanda wakinnye mu Mikino Olempike ku wa Gatanu ni Oscar Cyusa Peyre Mitilla wabaye uwa gatandatu mu bakinnyi umunani bari mu isibo yozemo metero 100 mu bizwi nka “Butterfly” [Bunyugunyugu].
Cyusa yakoresheje amasegonda 58.77, byatumye aba 38 mu bakinnyi 40 bari muri iki cyiciro, abura amahirwe yo gukomeza muri ½.
Kuri uyu wa Gatandatu, tariki 3 Kanama 2024, abandi bakinnyi babiri baserukiye u Rwanda barahatana.
Guhera saa Tanu, Manizabayo Eric ukina umukino wo gusiganwa ku magare arahatana mu isiganwa ryo mu muhanda ku ntera y’ibilometero 273.
Kuri iyo saha kandi, Umuhoza Uwase Lidwine arahatana mu Koga muri metero 50 mu bizwi nko gukura umusomyo.
Muri iki cyiciro, abakinnyi baratangira bakina amajonjora mu masibo ndetse Uwase arahatana ari mu isibo ya kabiri.
Abakinnyi bose bahatana ni 79 aho 16 baza gukora ibihe byiza ari bo bakomeza muri ½.
Nyuma y’iminsi irindwi imaze gukinwa, u Bushinwa ni bwo buyoboye urutonde rw’imidali aho bumaze kwegukana 13 ya Zahabu, bukurikiwe n’u Bufaransa na Australia binganya imidali 11 ya Zahabu.
Afurika y’Epfo na Uganda ni byo bihugu bya Afurika bimaze kwegukana umudali wa Zahabu aho byombi bifite umwe.
Imikino Olempike ya Paris izasozwa ku wa 11 Kanama 2024.
Icyishatse David wamamaye nka Davis D mu muziki yatumiye abakunzi be mu gitaramo cy’amateka cyo…
Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024, Minisiteri y’Uburezi yatangaje uburyo bushya buzajya bukurikizwa…
Umwe mu bagore babarirwa muri 400 witwa Cristel Nchama bagaragaye mu mashusho yasakaye ku mbuga…
Kuri iki Cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2024, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abapolisi 154 barimo…
Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye iregwamo umuhungu w’imyaka…
Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), Maj Gen(Rtd) Albert Murasira, yasabye abatuye ahabashyira mu byago bose kwibwiriza…