IMYIDAGADURO

Hatangajwe abandi baraperi bazafatanya na Riderman na Bull Dogg mu kumurika album ‘Icyumba cy’amategeko’

Mugihe imyiteguro y’igitaramo cya Riderman na Bull Dogg cyo kumurika ‘Album’ bahuriyemo bise ‘Icyumba Cy’amategeko’ irimbanyije, ni nako abandi bahanzi bakora injyana ya Hip Hop bakomeje gutangazwa kugira ngo bazifatanye.

Advertisements

Iki gitaramo gitegerejwe ku wa 24 Kanama 2024 muri Camp Kigali. Riderman na Bulldog bazaririmba mu buryo bwa ‘Live’ bafatanyije n’itsinda rya Shauku band riri gutozwa na Igor Mabano.

Riderman yatangaje ko iki gitaramo cyahariwe umuziki wa Hip Hop gusa nta yindi njyana izahumvikana, ndetse bazaririmbana n’abaraperi b’ingeri zose kuva ku bakuru batangiranye umuziki kugera kubakiri bato bagezweho uyu munsi.

Ni igitaramo afata nk’umugoroba wa Hip hop cyangwa ubukwe buzarangwa n’imico y’iyi njyana ikunzwe n’abatari bake.

Ati “Nkuko nabivuze ni nk’ubukwe ntabwo wabukora wenyine, ni umugoroba wa Hip hop gusa, kuva ku myambarire imibyinire, indirimbo. Tuzaze twumva ko turi mu ijoro rya Hip hop.”

“Tuzataramana n’abandi bahanzi barimo Ish Kevin, Bruce The 1st, Kenny K Shot, Bushali, B Threy, hari n’abandi bashobora kuziyongeramo.”

Biteganyijwe ko bamwe mu baraperi bahoze mu itsinda rya Tuff Gang nabo bakwiyongera kuri uru rutonde ntagihindutse.

Riderman yasobanuye ko hazabaho ibihe byo kwibutsa abazitabira iki gitaramo ibihe banyuzemo ubwo batangiraga umuziki kugera ku bihe by’umuziki w’uyu munsi.

Iyi album yitwa ‘Icyumba cy’amategeko’ igizwe n’indirimbo esheshatu aba baraperi bahuriyemo ikaba yagiye hanze ku wa 31 Gicurasi 2024.

Kugeza ubu ibiciro byo kwinjira mu gitaramo cya Riderman na Bull Dogg, byamaze gushyirwa hanze aho itike ya make igura ibihumbi 7Frw, muri VIP bikaba ibihumbi 15Frw mu gihe VVIP ari ibihumbi 25Frw.

Ni mu gihe abifuza kuzagurira itike ku muryango iya make iri ku bihumbi 10Frw, muri VIP bikaba ibihumbi 15Frw naho VVIP bikaba ibihumbi 30Frw.

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago