Mugihe imyiteguro y’igitaramo cya Riderman na Bull Dogg cyo kumurika ‘Album’ bahuriyemo bise ‘Icyumba Cy’amategeko’ irimbanyije, ni nako abandi bahanzi bakora injyana ya Hip Hop bakomeje gutangazwa kugira ngo bazifatanye.
Iki gitaramo gitegerejwe ku wa 24 Kanama 2024 muri Camp Kigali. Riderman na Bulldog bazaririmba mu buryo bwa ‘Live’ bafatanyije n’itsinda rya Shauku band riri gutozwa na Igor Mabano.
Riderman yatangaje ko iki gitaramo cyahariwe umuziki wa Hip Hop gusa nta yindi njyana izahumvikana, ndetse bazaririmbana n’abaraperi b’ingeri zose kuva ku bakuru batangiranye umuziki kugera kubakiri bato bagezweho uyu munsi.
Ni igitaramo afata nk’umugoroba wa Hip hop cyangwa ubukwe buzarangwa n’imico y’iyi njyana ikunzwe n’abatari bake.
Ati “Nkuko nabivuze ni nk’ubukwe ntabwo wabukora wenyine, ni umugoroba wa Hip hop gusa, kuva ku myambarire imibyinire, indirimbo. Tuzaze twumva ko turi mu ijoro rya Hip hop.”
“Tuzataramana n’abandi bahanzi barimo Ish Kevin, Bruce The 1st, Kenny K Shot, Bushali, B Threy, hari n’abandi bashobora kuziyongeramo.”
Biteganyijwe ko bamwe mu baraperi bahoze mu itsinda rya Tuff Gang nabo bakwiyongera kuri uru rutonde ntagihindutse.
Riderman yasobanuye ko hazabaho ibihe byo kwibutsa abazitabira iki gitaramo ibihe banyuzemo ubwo batangiraga umuziki kugera ku bihe by’umuziki w’uyu munsi.
Iyi album yitwa ‘Icyumba cy’amategeko’ igizwe n’indirimbo esheshatu aba baraperi bahuriyemo ikaba yagiye hanze ku wa 31 Gicurasi 2024.
Kugeza ubu ibiciro byo kwinjira mu gitaramo cya Riderman na Bull Dogg, byamaze gushyirwa hanze aho itike ya make igura ibihumbi 7Frw, muri VIP bikaba ibihumbi 15Frw mu gihe VVIP ari ibihumbi 25Frw.
Ni mu gihe abifuza kuzagurira itike ku muryango iya make iri ku bihumbi 10Frw, muri VIP bikaba ibihumbi 15Frw naho VVIP bikaba ibihumbi 30Frw.
Ikipe y'u Rwanda irakina na Senegal, mu mukino wa mbere wo gushaka itike y'igikombe cy'Afurika…
Ku wa Kane tariki 20 Gashyantare 2025, Amerika yemeje ko yafatiye Gen (Rtd) James Kabarebe…
Nyuma y'uko Col. Michel Rukunda waruzwi nka Makanika wagiye aharanira uburenganzira bw'Abanyamulenge yishwe n'igisirikare cya…
Kuri uyu wa Kane tariki 20 Gashyantare 2025, nibwo Musengamana Béatha wamamaye mu ndirimbo ‘Azabatsinda…
Col Michel Rukunda uzwi nka Makanika wari uyoboye umutwe wa Twirwaneho yishwe n'igisirikare cya Repubulika…
Vaticani iri gutegura umuhango wo gusezera kuri Papa Francis nyuma y’uko bivugwa ko ubuzima bwe…