Kuri iki Cyumweru tariki 4 Kanama 2024, Umutwe wa M23 ifatanyije n’undi mutwe witwa Alliance Fleuve Congo, AFC/M23 bafashe umupaka wa Ishasha, uhuza Congo na Uganda.
Ni agace kari muri Gurupema ya Binza, kuri km 60 uvuye muri Rutshuru-Centre.
Radio Okapi ivuga ko umutwe wa M23 yafashe kariya gace hari habanje kuba imirwano mu gitondo ibera ahitwa Buganza kuri km 12 uvuye i Ishasha.
Iyo mirwano yashyamiranyije AFC/M23 n’urubyiruko rwa Wazalendo.
Radio Okapi ivuga ko agace ka Ishasha kafashwe nta mirwano ihabereye n’uko byagenze ku wa Gtandatu, AFC/M23 ifata agace ka Nyamilima.
Abakozi ba Leta, abapolisi, abashinzwe ubutasi na bamwe mu baturage bahungiye muri Uganda ubwo AFC/M23 yari igeze mu gace ka Nyamilima.
Igisirikare cya Congo ntacyo cyavuze kuri iri fatwa rya Ishasha. Utu duce dufashwe mu gihe kuri iki cyumweru hatangiye kubahirizwa agahenge k’imirwano kemejwe i Luanda ubwo intumwa za Congo zahuraga n’iz’u Rwanda.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…