UMUTEKANO

M23 ifatanyije na AFC bafashe umupaka wa Ishasha uhuza Congo na Uganda

Kuri iki Cyumweru tariki 4 Kanama 2024, Umutwe wa M23 ifatanyije n’undi mutwe witwa Alliance Fleuve Congo, AFC/M23 bafashe umupaka wa Ishasha, uhuza Congo na Uganda.

Ni agace kari muri Gurupema ya Binza, kuri km 60 uvuye muri Rutshuru-Centre.

Radio Okapi ivuga ko umutwe wa M23 yafashe kariya gace hari habanje kuba imirwano mu gitondo ibera ahitwa Buganza kuri km 12 uvuye i Ishasha.

Iyo mirwano yashyamiranyije AFC/M23 n’urubyiruko rwa Wazalendo.

Radio Okapi ivuga ko agace ka Ishasha kafashwe nta mirwano ihabereye n’uko byagenze ku wa Gtandatu, AFC/M23 ifata agace ka Nyamilima.

Abakozi ba Leta, abapolisi, abashinzwe ubutasi na bamwe mu baturage bahungiye muri Uganda ubwo AFC/M23 yari igeze mu gace ka Nyamilima.

Igisirikare cya Congo ntacyo cyavuze kuri iri fatwa rya Ishasha. Utu duce dufashwe mu gihe kuri iki cyumweru hatangiye kubahirizwa agahenge k’imirwano kemejwe i Luanda ubwo intumwa za Congo zahuraga n’iz’u Rwanda.

Christian

Recent Posts

Habababyeyi wari umunyamakuru wa RadioTv10 yitabye Imana yaragiye gukora ubukwe

Pascal Habababyeyi wari umunyamakuru wakoreraga Radio/Tv10, yitabye Imana. Yari umwe mu bakoraga muri weekend nk’umwe…

1 day ago

Perezida Neva yongeye kurikoroza nyuma yo kugereranya Banki Nkuru y’igihugu cye n’iy’u Rwanda

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, utajya wiburira yatangaje imbere y'imbaga ko Banki Nkuru y’igihugu cyabo…

3 days ago

Dj Dizzo yitabye Imana ku myaka 26

DJ Dizzo wari umaze igihe ahanganye n’uburwayi bwa kanseri, yitabye Imana, nyuma y’imyaka igera kuri…

3 days ago

Umugore w’umuraperi Chance The Rapper, Kirsten Corley yatse gatanya

Umugore w'umuraperi w'Umunyamerika Chance The Rapper, Kirsten Corley, yasabye gatanya n'uyu muraperi nyuma y'imyaka itanu…

4 days ago

Ingo zirenga ibihumbi 360 zirashima Leta kuri nkunganire y’Amashyiga avuguruye zahawe ku bufatanye na REG

Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG, iratangaza ko muri gahunda ya ‘’Tekera Heza’’ no gushyiraho…

4 days ago

Mu isura y’akanyamuneza, Bruce Melodie yasesekaye i Kampala-AMAFOTO

Umuhanzi Bruce Melodie yageze i Kampala mu ijoro ryakeye, n'itsinda rigari ryamuherekeje ririmo Coach Gael…

4 days ago