Rutahizamu w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda “Amavubi” Meddie Kagere yashyize umukono ku masezerano mashya mu ikipe yo muri Tanzania yitwa ‘Namungo’ yari yaratijwemo mu ntangiriro z’uyu mwaka.
Meddie Kagere yasinyiye amasezerano mashya muri Namungo mu gihe cy’umwaka umwe akinira iyi kipe yo muri Tanzania.
Uyu rutahizamu wigeze kugira ibihe bitari bibi mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda “Amavubi” yageze muri Namungo mu ntangiriro z’uyu mwaka aho yari intizanyo ya Singida Black Stars y’amezi atandatu.
Nyuma y’uko amezi atandatu y’intizanyo arangiye, ubuyobozi bw’iyi kipe bwaje kumwegera bumusaba ko bwamuha andi masezerano y’umwaka umwe nyuma yo gushima umusaruro yabahaye muri icyo gihe cy’amezi atandatu.
Nta guca kuruhande, rutahizamu Meddie Kagere yaje kongera amasezerano y’umwaka umwe muri iyi kipe yo muri Tanzania.
Nyuma yo gusinya amasezerano Meddie Kagere yahise asanga ikipe ye mu mwiherero wo kwitegura umwaka w’imikino wa 2024-25 irimo gukorera muri Academy Rhino mu gace ka Karatu muri Tanzania.
Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…
Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…
Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…
Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…
Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…