IMIKINO

Rutahizamu w’Umunyarwanda Kagere Meddie yashimwe n’ikipe nshya yari yamutiriye

Rutahizamu w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda “Amavubi” Meddie Kagere yashyize umukono ku masezerano mashya mu ikipe yo muri Tanzania yitwa ‘Namungo’ yari yaratijwemo mu ntangiriro z’uyu mwaka.

Advertisements

Meddie Kagere yasinyiye amasezerano mashya muri Namungo mu gihe cy’umwaka umwe akinira iyi kipe yo muri Tanzania.

Uyu rutahizamu wigeze kugira ibihe bitari bibi mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda “Amavubi” yageze muri Namungo mu ntangiriro z’uyu mwaka aho yari intizanyo ya Singida Black Stars y’amezi atandatu.

Nyuma y’uko amezi atandatu y’intizanyo arangiye, ubuyobozi bw’iyi kipe bwaje kumwegera bumusaba ko bwamuha andi masezerano y’umwaka umwe nyuma yo gushima umusaruro yabahaye muri icyo gihe cy’amezi atandatu.

Nta guca kuruhande, rutahizamu Meddie Kagere yaje kongera amasezerano y’umwaka umwe muri iyi kipe yo muri Tanzania.

Nyuma yo gusinya amasezerano Meddie Kagere yahise asanga ikipe ye mu mwiherero wo kwitegura umwaka w’imikino wa 2024-25 irimo gukorera muri Academy Rhino mu gace ka Karatu muri Tanzania.

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago