Umuherwe Jeff Bezos yatakaje miliyari 15 z’amadolari y’Amerika ku mutungo we mu munsi umwe nyuma y’uko habayeho igabanuka ry’imigabane ku baherwe bagera ku bantu 500 bakize ku isi barimo Mark Zuckerberg na Elon Musk byatumye bose batakaza miliyari 134 muri rusange.
Nk’uko ikinyamakuru Bloomberg kibitangaza ngo ku wa gatanu imigabane y’uruganda rwa Amazon yagabanutseho 8.8 ku ijana mu rwego ry’igura n’igurisha ku isoko. Ibi byatumye umutungo wa Bezos usigara ufite agaciro ka miliyari 191.5 z’amadolari y’Amerika, kubera ko ubutunzi bwe bushingiye by’umwihariko kuri sosiyete ye y’ubucuruzi.
Muri uyu mwaka, Bezos yagiye agurisha imigabane ye muri Amazone inshuro zitari nke, aho yagurishije ifite agaciro ka miliyoni 8.5 z’amadolari mu bubiko bwe mu mitungo muri Gashyantare anatangaza ko ateganya kugurisha indi migabane ifite agaciro ka miliyoni 5 z’amadolari, ibyo bikaba byari kumusigira imigabane ingana na miliyoni 912, ni ukuvuga 8.8%.
Raporo yanavuze ko imigabane ya Meta Platforms Inc ya Zuckerberg yagabanutseho 1,9%, byatumye atakaza agaciro k’amafaranga asaga miliyari 3 z’amadolari, mu gihe umutungo w’umuherwe wa mbere Elon Musk nawo wagabanutseho miliyari 6.6 z’amadolari kuko imigabane ye ya Tesla yagabanutseho 4.2%.
Igihombo cya miliyari 15.2 z’amadolari cyatejwe kuwa gatanu ni cyo cya gatatu cyashyize hasi Bezos yagize nyuma y’uko ubutunzi bwe bugabanutseho miliyari 36 z’amadolari nyuma yo gutandukana kwe n’uwari umugore we muri Mata 2019 ndetse n’igihe imigabane ye ya Amazone yagabanutseho 14% muri Mata 2022.
Imigabane ya Amazone iherutse kumumanura nyuma y’uko iyi sosiyete ivuze ko izakomeza gushora imari cyane muri AI, n’ubwo abashoramari batinya inganda zose bavuga ko inyungu zatewe na AI muri uyu mwaka zirenze ubushobozi.
Abandi baherwe basaga 500 imitungo yabo yaganutse bitewe n’igurisha ry’imigabane nibyo bakora barimo Larry Ellison wa Oracle Corp, umutungo we wagabanutseho miliyari 4.4 z’amadolari, hamwe na ba miliyari b’ikoranabuhanga Sergey Brin na Larry Page buri wese yatakaje amadolari arenga miliyari 3.
Urubuga Forbes ruherutse gutangaza abaherwe 10 batunze agatubutse bayobowe na Elon Musk wa Tesla ufite miliyari 220.8$, naho Jeff Bezos nyiri Amazon ari ku mwanya wa kabiri n’umutungo wa miliyari 180$, mugihe umwanya wa gatatu wafashwe na Bernard Arnault & family nyiri LVMH n’umutungo wa miliyari 173.8$, Mark Zuckerberg nyiri Facebook yaje ku mwanya wa Kane n’umutungo wa miliyari 165.7$.
Pascal Habababyeyi wari umunyamakuru wakoreraga Radio/Tv10, yitabye Imana. Yari umwe mu bakoraga muri weekend nk’umwe…
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, utajya wiburira yatangaje imbere y'imbaga ko Banki Nkuru y’igihugu cyabo…
DJ Dizzo wari umaze igihe ahanganye n’uburwayi bwa kanseri, yitabye Imana, nyuma y’imyaka igera kuri…
Umugore w'umuraperi w'Umunyamerika Chance The Rapper, Kirsten Corley, yasabye gatanya n'uyu muraperi nyuma y'imyaka itanu…
Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG, iratangaza ko muri gahunda ya ‘’Tekera Heza’’ no gushyiraho…
Umuhanzi Bruce Melodie yageze i Kampala mu ijoro ryakeye, n'itsinda rigari ryamuherekeje ririmo Coach Gael…