Ikipe ya APR Fc yatangiye kwitegura umukino ukomeye wo guhatanira igikombe cya Super Cup, kizahatanirwa kuri uyu wa Gatandatu tariki 10 Kanama 2024.
Iyi kipe isanzwe ikorera imyitozo ku kibuga cya Shyorongi yatangiye kwitegura ikipe ya Police Fc mu mukino wo guhatanira igikombe cya kibanziriza shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda ‘Super Cup’.
APR Fc iheruka gukina n’ikipe ya Simba SC yo muri Tanzania, mu mukino wa gicuti wabereye kuri Mkapa Stadium, aho bari bayitumiye mu birori bitegurwa na Simba SC ‘SimbaDay’.
Muri uyu mukino warangiye APR Fc itsindiwe na Simba SC yari imbere y’abakunzi bayo bari bakubise buzuye ku bitego 2-0.
APR Fc kandi yakoranye imyitozo n’abakinnyi bayo bose, mu kwitegura guhatanira igikombe cya mbere umwaka 2024/2025 mu mukino usanzwe witwa w’umutekano kubera ko bagiye guhura na Police Fc.
Umukino uheruka guhuza amakipe yombi, warangiye APR Fc itsinze Police Fc igitego 1-0 mu mukino wafunguraga kumugaragaro Sitade Amahoro yavuguruwe.
Igikombe cya Super Cup gihatanirwa n’ikipe iba yaregukanye igikombe cya shampiyona y’icyiciro cya mbere n’ikipe iba yaregukanye igikombe cy’Amahoro. A kuri iyi nshuro ikipe ya APR Fc yegukanye igikombe cya shampiyona y’umwaka ushize na Police Fc yatwaye igikombe cy’Amahoro ariyo azahura mu mukino ukinirwe kuri Kigali Pele Stadium i Nyamirambo ku isaha ya Saa Cyenda z’amanywa (15h00′).
Ku rundi ruhande Police Fc nayo ikomeje imyitozo nayo yo kwitegura uyu mukino n’ikipe ya APR Fc.
Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…
Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…
Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…
Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…
Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…