Ikipe ya APR Fc yatangiye kwitegura umukino ukomeye wo guhatanira igikombe cya Super Cup, kizahatanirwa kuri uyu wa Gatandatu tariki 10 Kanama 2024.
Iyi kipe isanzwe ikorera imyitozo ku kibuga cya Shyorongi yatangiye kwitegura ikipe ya Police Fc mu mukino wo guhatanira igikombe cya kibanziriza shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda ‘Super Cup’.
APR Fc iheruka gukina n’ikipe ya Simba SC yo muri Tanzania, mu mukino wa gicuti wabereye kuri Mkapa Stadium, aho bari bayitumiye mu birori bitegurwa na Simba SC ‘SimbaDay’.
Muri uyu mukino warangiye APR Fc itsindiwe na Simba SC yari imbere y’abakunzi bayo bari bakubise buzuye ku bitego 2-0.
APR Fc kandi yakoranye imyitozo n’abakinnyi bayo bose, mu kwitegura guhatanira igikombe cya mbere umwaka 2024/2025 mu mukino usanzwe witwa w’umutekano kubera ko bagiye guhura na Police Fc.
Umukino uheruka guhuza amakipe yombi, warangiye APR Fc itsinze Police Fc igitego 1-0 mu mukino wafunguraga kumugaragaro Sitade Amahoro yavuguruwe.
Igikombe cya Super Cup gihatanirwa n’ikipe iba yaregukanye igikombe cya shampiyona y’icyiciro cya mbere n’ikipe iba yaregukanye igikombe cy’Amahoro. A kuri iyi nshuro ikipe ya APR Fc yegukanye igikombe cya shampiyona y’umwaka ushize na Police Fc yatwaye igikombe cy’Amahoro ariyo azahura mu mukino ukinirwe kuri Kigali Pele Stadium i Nyamirambo ku isaha ya Saa Cyenda z’amanywa (15h00′).
Ku rundi ruhande Police Fc nayo ikomeje imyitozo nayo yo kwitegura uyu mukino n’ikipe ya APR Fc.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…