Kuri iki gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki 6 Kanama 2024, nibwo myugariro Buregeya Prince wanyuze mu ikipe ya APR Fc yerekeje mu gihugu cya Iraq mu ikipe yitwa Al-Nasiriya.
Prince aheruka gutandukana n’ikipe ya APR Fc, kuri ubu uyu mukinnyi yerekeje mu ikipe ya Al-Nasiriya aho yamaze guhabwa n’ikaze, akaba azayikinira umwaka w’imikino 2024/2025 ungana n’amasezerano y’umwaka umwe.
Ikipe ya Al-Nasiriya izwi nka Sons of Sumer yo mu cyiciro cya kabiri muri Iraq yasoje umwaka ushize iri ku mwanya wa Kane mu itsinda rya kabiri ry’iyi Shampiyona yo ku rwego rwa kabiri muri Iraq.
Buregeya nta kipe yari afite kuva muri Kamena ubwo yatandukanaga na APR FC yari amazemo imyaka irindwi.
Buregeya Prince ni umwe mu bakinnyi bafashije ikipe ya APR Fc kwegukana ibikombe byinshi bya shampiyona dore ko by’umwihariko mu mwaka 2018/2019 imikino 30 yose yabashije kuyikina.
Mu mwaka ushize w’imikino nta mwanya uhagije wo gukina yabonye bituma asaba ubuyobozi bwa APR FC ko bwamureka akajya aho azabona umwanya wo gukina, na yo iramwemerera iramusezerera.
Mu myaka irindwi yamaze muri APR FC yatwaranye na yo ibikombe 6 bya shampiyona ni mu gihe nta gikombe cy’Amahoro yabashije kwegukana.
Shampiyona ya Iraq izatangira mu kwakira 2024 nk’uko biteganyijwe ku ngengabihe yashyizwe hanze.
Pascal Habababyeyi wari umunyamakuru wakoreraga Radio/Tv10, yitabye Imana. Yari umwe mu bakoraga muri weekend nk’umwe…
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, utajya wiburira yatangaje imbere y'imbaga ko Banki Nkuru y’igihugu cyabo…
DJ Dizzo wari umaze igihe ahanganye n’uburwayi bwa kanseri, yitabye Imana, nyuma y’imyaka igera kuri…
Umugore w'umuraperi w'Umunyamerika Chance The Rapper, Kirsten Corley, yasabye gatanya n'uyu muraperi nyuma y'imyaka itanu…
Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG, iratangaza ko muri gahunda ya ‘’Tekera Heza’’ no gushyiraho…
Umuhanzi Bruce Melodie yageze i Kampala mu ijoro ryakeye, n'itsinda rigari ryamuherekeje ririmo Coach Gael…