MU MAHANGA

Diamond Platnumz yahaye agatubutse Tenge Tenge kubera kwamamaza indirimbo ye ‘Komasava Remix’

Umuhanzi Naseeb Abdul Juma Issack wamamaye mu muziki nka Diamond Platnumz yakoze mu ikofi ahemba agatubutse Tenge Tenge kubera kwamamaza indirimbo ye ‘Komasava’ ikomeje guca ibintu.

Diamond Platnumz ukomoka muri Tanzania yahaye amafaranga y’ishimwe angana n’amadorari ibihumbi 10 ni ukuvuga arenga miliyoni 13 mu mafaranga y’u Rwanda, umunyarwenya wo muri Uganda Rango Tenge Tenge kubera kwamamaza indirimbo ye Komasava abinyujije ku rubuga rwe rwa TikTok.

Sibyo gusa kandi, kuko uyu muhanzi yanamutumiye muri Tanzania kugira ngo bazasangire, akaba azanamwishyurira buri kimwe cyose kijyanye n’urugendo azakora.

Diamond Platnumz yahaye amafaranga Tenge Tenge yo kumushimira ko yamamaje indirimbo ye ‘Komasava Remix’

Rango Tenge Tenge ni umwana ukiri muto waje kuba icyamamare bitewe n’imiterere y’amaso ye ndetse n’imibyinire yagiye itangarirwa na benshi.

Ibi byatumye aba icyamamare, aho yabaye kimenywa bose binyuze mu njya ye yihariye yamwiritiye ya ‘Tenge Tenge’ yagiye inabyinwa n’abantu batandukanye barimo n’ibyamamare ku mbuga nkoranyambaga zabyo.

Uyu mwana uri mu bakurikirwa cyane ky mbuga nkoranyambaga by’umwihariko ku rubuga rwa TikTok yatangiye gukirigita ku mafaranga yamamariza zimwe muri kompanyi zikomeye ku Isi abikesha ubwamamare bwe.

Tenge Tenge yamamaye kubera imirebere ye

Diamond Platnumz ahisemo kumuhemba aya mafaranga mu rwego rwo kumushimira ko yamamaje indirimbo nshya ‘Komasava Remix’ yakoranye n’abarimo umunyamerika Jason Derulo, Khalil Harisson na Chley imaze kurebwa n’abarenga miliyoni 7 ku rubuga rwa YouTube mu minsi 12 gusa.

Imirebere ya Tenge Tenge yamugize icyamamare ku Isi

Christian

View Comments

Recent Posts

Igihugu cy’u Burundi cyashyizeho itegeko rikakaye kuzafatanwa ishashi

Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…

19 hours ago

APR Fc yashyize hanze ibiciro by’amatike azayihuza na Rayon Sports

Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…

19 hours ago

Uko M23 yakozanyijeho na Wazalendo i Bukavu

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…

20 hours ago

Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda Gen. Muhoozi ari i Kigali

Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…

20 hours ago

Kubera iki? Perezida Ndayishimiye yisubiye agasaba ibiganiro n’u Rwanda

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…

3 days ago

Inama y’Abaminisitiri bo muri EAC na SADC yasubitswe

Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…

3 days ago