INKURU ZIDASANZWE

Perezida Tshisekedi yashinje Joseph Kabila ko ariwe ufasha inyeshyamba za AFC/M23

Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubilika ya Demokarasi ya Congo yashinje uwamubanjirije ku butegetsi Joseph Kabila kuba ari we wihishe inyuma yo kwihuza kw’ihuriro ry’inyeshyamba rya AFC – M23 rirwanya ubutegetsi bwe mu burasirazuba bw’igihugu.

Advertisements

Mu kiganiro cyihariye yahaye abanyamakuru babiri b’Abanye-Congo, uw’urubuga rw’amakuru Congo Indépendant n’uw’igitangazamakuru Top Congo, Tshisekedi yashinje Kabila kuba ari we uri inyuma ya AFC.

Yavuze ko Kabila yanze kwitabira amatora yo mu mwaka ushize ndetse ko arimo gutegura inyeshyamba za AFC.

Mu gusubiza, umukuru w’ishyaka rya Joseph Kabila yabwiye BBC ko ibi birego nta shingiro bifite, anavuga ko bibabaje.

Ferdinand Kambere yongeyeho ko ibi bigaragaza ko Tshisekedi afite ubumenyi bucye ku kuntu ibintu bimeze mu rwego rw’umutekano mu burasirazuba bwa DR Congo.

Nta cyo AFC – M23 yari yatangaza ku mugaragaro kuri ibi birego bishya bya Tshisekedi.

Joseph Kabila yabaye Perezida wa DR Congo mu gihe cy’imyaka 18 guhera mu mwaka wa 2001. Mu 2019, yagejeje ku ihererekanya ry’ubutegetsi rya mbere rikozwe mu mahoro muri icyo gihugu, nyuma y’amatora yanenzwe kubamo uburiganya

Ubu ni bwo bwa mbere umutegetsi wo muri DR Congo ashinje uwo wahoze ari Perezida kugirana imikoranire n’inyeshyamba za AFC – M23. Raporo iheruka y’inzobere z’Umuryango w’Abibumbye (ONU) yavuze u Rwanda na Uganda nk’ibihugu bifasha uwo mutwe.

Uganda yahakanye ibirego byo muri iyo raporo ya ONU inashinja u Rwanda kugira abasirikare bagera ku 4,000 muri DR Congo barwana ku ruhande rw’izo nyeshyamba, “bangana niba [ahubwo] bataruta” abarwanyi ba M23 byibazwaga ko bagera ku 3,000 kugeza hagati muri Mata (4) uyu mwaka.

Mu gusubiza, u Rwanda ntirwahakanye icyo kirego ndetse rwabwiye BBC ko leta ya DR Congo nta bushake bwa politike ifite bwo gucyemura amakuba yo mu burasirazuba, bukize ku mabuye y’agaciro, bumaze imyaka ibarirwa muri za mirongo buri mu mvururu.

AFC (Alliance Fleuve Congo), yatangarijwe i Nairobi muri Kenya mu Kuboza (12) kw’umwaka ushize, ni ihuriro ry’abanyapolitike n’imitwe yitwaje intwaro bagenzura igice kinini cy’intara ya Kivu ya Ruguru.

AFC iyobowe na Corneille Nangaa wahoze ari umukuru w’akanama k’amatora ka DR Congo, ndetse irimo n’inyeshyamba za M23.

BBC

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago