Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubilika ya Demokarasi ya Congo yashinje uwamubanjirije ku butegetsi Joseph Kabila kuba ari we wihishe inyuma yo kwihuza kw’ihuriro ry’inyeshyamba rya AFC – M23 rirwanya ubutegetsi bwe mu burasirazuba bw’igihugu.
Mu kiganiro cyihariye yahaye abanyamakuru babiri b’Abanye-Congo, uw’urubuga rw’amakuru Congo Indépendant n’uw’igitangazamakuru Top Congo, Tshisekedi yashinje Kabila kuba ari we uri inyuma ya AFC.
Yavuze ko Kabila yanze kwitabira amatora yo mu mwaka ushize ndetse ko arimo gutegura inyeshyamba za AFC.
Mu gusubiza, umukuru w’ishyaka rya Joseph Kabila yabwiye BBC ko ibi birego nta shingiro bifite, anavuga ko bibabaje.
Ferdinand Kambere yongeyeho ko ibi bigaragaza ko Tshisekedi afite ubumenyi bucye ku kuntu ibintu bimeze mu rwego rw’umutekano mu burasirazuba bwa DR Congo.
Nta cyo AFC – M23 yari yatangaza ku mugaragaro kuri ibi birego bishya bya Tshisekedi.
Joseph Kabila yabaye Perezida wa DR Congo mu gihe cy’imyaka 18 guhera mu mwaka wa 2001. Mu 2019, yagejeje ku ihererekanya ry’ubutegetsi rya mbere rikozwe mu mahoro muri icyo gihugu, nyuma y’amatora yanenzwe kubamo uburiganya
Ubu ni bwo bwa mbere umutegetsi wo muri DR Congo ashinje uwo wahoze ari Perezida kugirana imikoranire n’inyeshyamba za AFC – M23. Raporo iheruka y’inzobere z’Umuryango w’Abibumbye (ONU) yavuze u Rwanda na Uganda nk’ibihugu bifasha uwo mutwe.
Uganda yahakanye ibirego byo muri iyo raporo ya ONU inashinja u Rwanda kugira abasirikare bagera ku 4,000 muri DR Congo barwana ku ruhande rw’izo nyeshyamba, “bangana niba [ahubwo] bataruta” abarwanyi ba M23 byibazwaga ko bagera ku 3,000 kugeza hagati muri Mata (4) uyu mwaka.
Mu gusubiza, u Rwanda ntirwahakanye icyo kirego ndetse rwabwiye BBC ko leta ya DR Congo nta bushake bwa politike ifite bwo gucyemura amakuba yo mu burasirazuba, bukize ku mabuye y’agaciro, bumaze imyaka ibarirwa muri za mirongo buri mu mvururu.
AFC (Alliance Fleuve Congo), yatangarijwe i Nairobi muri Kenya mu Kuboza (12) kw’umwaka ushize, ni ihuriro ry’abanyapolitike n’imitwe yitwaje intwaro bagenzura igice kinini cy’intara ya Kivu ya Ruguru.
AFC iyobowe na Corneille Nangaa wahoze ari umukuru w’akanama k’amatora ka DR Congo, ndetse irimo n’inyeshyamba za M23.
BBC
Pascal Habababyeyi wari umunyamakuru wakoreraga Radio/Tv10, yitabye Imana. Yari umwe mu bakoraga muri weekend nk’umwe…
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, utajya wiburira yatangaje imbere y'imbaga ko Banki Nkuru y’igihugu cyabo…
DJ Dizzo wari umaze igihe ahanganye n’uburwayi bwa kanseri, yitabye Imana, nyuma y’imyaka igera kuri…
Umugore w'umuraperi w'Umunyamerika Chance The Rapper, Kirsten Corley, yasabye gatanya n'uyu muraperi nyuma y'imyaka itanu…
Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG, iratangaza ko muri gahunda ya ‘’Tekera Heza’’ no gushyiraho…
Umuhanzi Bruce Melodie yageze i Kampala mu ijoro ryakeye, n'itsinda rigari ryamuherekeje ririmo Coach Gael…