INKURU ZIDASANZWE

Abanyarwanda bahumurijwe ku cyorezo cy’ubushita bw’inkende

Inzego z’ubuzima zasabye abanyarwanda kudakuka umutima, kuko u Rwanda rwashyizeho uburyo n’ingamba byo gukumira icyorezo cy’Ubushita bw’inkende (Mpox).

Hamaze iminsi humvikana abantu batahuweho indwara y’Ubushita bw’inkende ikomeje gukwirakira mu Karere u Rwanda ruherereyemo by’umwihariko muri RD Congo.

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima, RBC, kivuga ko u Rwanda rwafashe ingamba zihamye kugira ngo icyo cyorezo kitagira ingaruka ku baturarwanda.

Umuyobozi ushinzwe kurwanya indwara z’ibyorezo muri RBC, Dr Edison Rwagasore, avuga ko ibipimo byafashwe mu barwayi babiri bo mu Rwanda, byagaragaje ko inkomoko ya virusi bafite ntaho ihuriye n’inkende.

Ati “Nubwo bwose iyi virusi yakomotse ku nkende isesengura ryakozwe ku bipimo byafashwe ku barwayi babiri bagaragaye mu gihugu cyacu, byagaragaje ko inkomoko ya virusi bafite ntaho ihuriye n’inkende.”

Avuga ko kugeza ubu uburwayi butagaragara mu nkende n’izindi nyamaswa zo mu Rwanda.

RBC ivuga ko hari abakozi bahuguwe bashobora gufasha mu bikorwa byo gukumira Mpox, ndetse n’ibikorwa remezo byafasha muri uru rwego. Aha niho Dr Edison Rwagadore ahera avuga ko u Rwanda rwiteguye gukumira icyorezo cya Ebola mu buryo bushoboka.

Dr Rwagasore asobanura ko Mpox yandura binyuze mu gukora ku muntu uyirwaye cyangwa gukora ku matembabuzi, ko kandi yandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Avuga ko agakingirizo gasanzwe gakoreshwa mu kwirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina kuri Mpox ko ntacyo kafasha mu kiyirinda.

Ati “Imibonano mpuzabitsina yaba ikingiye cyangwa idakingiye ni inzira yo kwanduzanya virusi ya Mpox.”

RBC ivuga ko amavuriro yo mu gihugu afite ubushobozi bwo kuvura indwara ya Mpox ko bityo, uwagaragaza ibimenyetso akwiriye kwihutira kujya kwa muganga.

Ati “Mu gihe ugaragaje kimwe cyangwa byinshi mu bimenyetso bya Mpox ihutire kujya kwa muganga kugira ngo usuzumwe, ufatwe n’ibipimo bishobora kugaragaza ko wanduye virusi ya Mpox, ibi bizakongerera amahirwe yo kuvurwa ugakira.”

Indwara y’ubushita bw’inkende yitiriwe virusi iyitera ariyo (Mpox), ni indwara imaze kuyogoza Isi kuva mu mwaka wa 2022, yandura binyuze mu matembuzi ndetse no gukora ku muntu uyirwaye.

Uwanduye iyi ndwara agaragaza ibimenyetso hagati y’iminsi ibiri na 19 nyuma yo kuyandura, muri ibyo bimenyetso harimo kugira ibiheri bimeze nk’ubushyuhe bibabaza bituma umuntu ashaka kwishimashima.

Harimo kandi kugira umuriro mwinshi urengeje dogere 38.5 ndetse no kubyimba mu nsina z’amatwi.

Ibindi bimenyetso kandi biranga umuntu urwaye iyi ndwara harimo kubabara umugongo n’imikaya, kugira inturugunyu cyangwa amasazi no kubara umutwe bikabije.

Iyi ndwara yandurira binyuze ku gukora ku muntu uyirwaye cyangwa amatembabuzi y’uyirwaye, ibyo bishobora kuba mu gihe habayeho gukora imibonano mpuzabitsina, gusomana no gusuhuzanya.

Ibyago byo kwandura iyi ndwara binyuze mu gukora ku kintu umuntu uyirwaye yakozeho ni bike ugereranyije no gukora ku muntu uyirwaye nk’uko RBC ibitangaza.

Christian

Recent Posts

Umuhanzi Jose Chameleone yajyanwe kuvurirwa muri Amerika ku bufasha bwa Perezida

Amakuru yabakurikiranira hafi ubuzima bw'umuhanzi Jose Chameleone wo muri Uganda bemeje ko yamaze kujyanwa kuvurirwa…

2 days ago

Habababyeyi wari umunyamakuru wa RadioTv10 yitabye Imana yaragiye gukora ubukwe

Pascal Habababyeyi wari umunyamakuru wakoreraga Radio/Tv10, yitabye Imana. Yari umwe mu bakoraga muri weekend nk’umwe…

4 days ago

Perezida Neva yongeye kurikoroza nyuma yo kugereranya Banki Nkuru y’igihugu cye n’iy’u Rwanda

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, utajya wiburira yatangaje imbere y'imbaga ko Banki Nkuru y’igihugu cyabo…

5 days ago

Dj Dizzo yitabye Imana ku myaka 26

DJ Dizzo wari umaze igihe ahanganye n’uburwayi bwa kanseri, yitabye Imana, nyuma y’imyaka igera kuri…

5 days ago

Umugore w’umuraperi Chance The Rapper, Kirsten Corley yatse gatanya

Umugore w'umuraperi w'Umunyamerika Chance The Rapper, Kirsten Corley, yasabye gatanya n'uyu muraperi nyuma y'imyaka itanu…

7 days ago

Ingo zirenga ibihumbi 360 zirashima Leta kuri nkunganire y’Amashyiga avuguruye zahawe ku bufatanye na REG

Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG, iratangaza ko muri gahunda ya ‘’Tekera Heza’’ no gushyiraho…

7 days ago