APR BBC izacakirana na REG BBC mu mukino wa nyuma mu guhatanira igikombe cya ‘Rwanda Cup’

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 07 Kanama 2024, muri Gymnase ya LDK habereye imikino ya ½ y’irushanwa rya Rwanda Cup yarangiye APR BBC itsinze Patriots amanota 91-70 naho REG BBC itsinda Espoir BBC amanota 98-72, amakipe yombi abona itike yo gukina umukino wa nyuma w’iri rushanwa rikinywe ku nshuro ya mbere.

Amakipe yombi yakinnye adafite bamwe mu bakinnyi bagenderaho urugero muri Patriots BBC ntabwo yari ifite Steve Hagumintwali, Gasana na Willy Perry mu gihe APR itari ifite umunyamali Aliou Diarra.

Ikipe y’Ingabo z’Igihugu yatangiye umukino neza irushanwa ku buryo bugaragara Patriots abakinnyi Isaiah Miller na Shema Osebon batsinda amanota menshi.

Isaiah Miller yazonze ikipe ya Patriots BBC

Bidatinze agace ka mbere karangiye APR BBC iyoboye umukino n’amanota 29 Kuri 17 ya Patriots

Mu gace ka kabiri, Patriots yagarutse yahinduye imikinire itangira kugabanya ikinyuranyo cy’amanota ndetse igikuramo ijya imbere ya APR BBC amanota (37-35) ibifashijwemo na Ndizeye Diedonnee, APR BBC yongeye kujya imbere ibifashijwemo na Ntore Habimana na Shema Osebon.

Amakipe yombi yagiye kuruhuka APR BBC iyoboye umukino n’amanota 48 kuri 43 ya patriots BBC.

Mu gace ka gatatu, APR BBC yakomeje kongera amanota ibifashijwemo na Isaiah Miller wagize umukino mwiza hamwe Axel Mpoyo.

Aka gace karangiye APR BBC iri mbere n’amanota 75 kuri 59 ya Partiots.

Shema gukinira APR BBC yigaragaje muri uyu mukino

Mu gace ka nyuma, APR BBC yakomeje kongera amanota ibifashijwemo na Nshobozwabyosemukiza Jean Jacques Wilson na Axel Mpoyo.

Umukino warangiye APR FC itsinze Patriots BBC amanota 91-70 ibona itike yo gukina umukino wa nyuma wa Rwanda cup 2024.

Umukino wabanje REG BBC yatsinze Espoir BBC amanota 98-72 ikatisha itike yo gukina umukino wa nyuma.

REG BBC yageze ku mukino wa nyuma itsinze Espoir BBC

Umukino wa nyuma uteganyijwe kuri uyu wa Gatanu tariki 9 Kanama 2024, muri Gymnase ya LDK (Lycée de Kigali) guhera ku isaha ya Saa Mbili n’igice z’umugoroba (18h30′).

Ni mugihe umukino w’umwanya wa gatatu uzakinwa hagati y’ikipe ya Espoir BBC na Patriots BBC uzakinwa ku isaha ya Saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h00′).

Ikipe izegukana igikombe izahagararira u Rwanda mu mikino y’amakipe y’Akarere ka 5.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *