Kuri uyu wa gatatu, tariki ya 7 Kanama, agace gakungahaye k’uburobyi ka Nyakakoma gaherereye Teritwari ya Rutshuru, kamaze kujya mu maboko y’inyeshyamba z’umutwe wa M23.
Ibi bibaye nyuma yuko umuriro watse hagati y’ihuriro ry’Ingabi za Congo FARDC n’abo bafatanyije hamwe nInyeshyamba za M23, zageze ku mupaka wa Ishasha, zigarurira na Nyakakoma.
Amakuru dukesha Radio Okapi akomeza avuga ko bamwe mu baturage bakomeje kwihisha mu ngo zabo iyo mirwano hagati y’inyeshyamba za M23 n’ingabo zirwanira mu mazi kimwe na Mayi-Mayi bari i Nyakakoma akaba ari imirwano yamaze iminota igera kuri mirongo itatu gusa.
Nyakakoma ni agace kiganje mo imirimo y’ uburobyi, bwashyizweho n’ikigo cya Congo gishinzwe kubungabunga ibidukikije (ICCN) kiyobowe n’umutware wa Bwisha, Bwisha Kandi ubu ni imwe muri Gurupema ibarizwa muri Teritwari ya Rutshuru kuri ubu yamaze kwigarurirwa n’ inyeshyamba za M23.
Ifatwa ry’aka gace rikurikiranye n’ibitero byagabwe kuva ku ya 2 Kanama uyu mwaka n’ inyeshyamba za M23 zahagurutse i Nkwenda-Kiseguru zinyura i Nyamilima na Ishasha.
Ibi bitero bibaye mu gihe hari amasezerano yo guhagarika imirwano yasinywe ku ya 30 Nyakanga hagati ya Kinshasa na Kigali i Luanda, yagombaga gutangira gukurikizwa ku ya 4 Kanama 2023, gusa M23 yanze aya masezerano yo guhagarika imirwano, ivuga ko itari yatumiwe mu biganiro bya Luanda.
Kuri uyu wa gatatu nibwo abarwanyi b’ umutwe wa M23 werekeje muri Ako gace aho abaturage bamwe bahunze bakoresheje ubwato bw’uburobyi berekeza muri Rubero mu gihe abarwanyi ba Maï Maï bo bari bahiye ubwoba.
Kugeza ubu ubuyobozi bwa Congo bushinja u Rwanda gufasha inyeshyamba za M23 nyamara u Rwanda rwo ntirwemeranya nabo.
Ni mu gihe na none kuri uyu wa gatatu tariki 7/8/2024 abahagarariye inzego zishinzwe iperereza hagati y’ u Rwanda na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, bahuriye i Luanda muri Angola, na none mu biganiro bigamije kwigira hamwe ahaturuka umuti w’ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo.
RadioOkapi
Amakuru yabakurikiranira hafi ubuzima bw'umuhanzi Jose Chameleone wo muri Uganda bemeje ko yamaze kujyanwa kuvurirwa…
Pascal Habababyeyi wari umunyamakuru wakoreraga Radio/Tv10, yitabye Imana. Yari umwe mu bakoraga muri weekend nk’umwe…
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, utajya wiburira yatangaje imbere y'imbaga ko Banki Nkuru y’igihugu cyabo…
DJ Dizzo wari umaze igihe ahanganye n’uburwayi bwa kanseri, yitabye Imana, nyuma y’imyaka igera kuri…
Umugore w'umuraperi w'Umunyamerika Chance The Rapper, Kirsten Corley, yasabye gatanya n'uyu muraperi nyuma y'imyaka itanu…
Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG, iratangaza ko muri gahunda ya ‘’Tekera Heza’’ no gushyiraho…