Kiyovu Sports yakuriweho ibihano yari yafatiwe na FIFA
Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku Isi (FIFA) yandikiye Kiyovu Sports ko ibihano yari yarafatiwe byo kutandikisha abakinnyi kubera kutishyura abo yirukanye binyuranyije n’amategeko byakuweho.
Nyuma y’uko ubuyobozi bw’ikipe ya Kiyovu Sports bwishyuye ibisabwa ibindi bigahabwa umurongo.
Umwaka w’imikino ushize warangiye Kiyovu Sports yishyuzwa amafaranga menshi biturutse ku bakinnyi yatandukanye na bo binyuranyije n’amategeko,byayiviriyemo gufatirwa ibihano birimo no kutandikisha abakinnyi bashya.
Umunyamabanga Mukuru w’iyi kipe ya Kiyovu Sports Karangwa Jeannine, yemejeko bamaze gukurirwa ibi bihano yongeraho kandi ko nubwo bamaze gukurirwaho ibihano, bagomba kubahiriza amasezerano bagiranye n’abakinnyi batararangiza kwishyura.
Ati “Byarangiye ariko bitavuze ko tutazagenda twishyura uko twumvikanye na bo. Byakemutse, ibindi bisigaye ni abakinnyi tuzagenda twishyura uko amasezerano ameze.”
Kugira ngo ibashe kwandikisha bamwe mu bakinnyi bashya, Kiyovu Sports yumvikanye na bamwe mu bo ifitiye ideni ko yajya ibishyura mu byiciro.
Iyi kipe izatangira Shampiyona yakira AS Kigali ku wa 16 Kanama 2024.
