Mukura Vs yasubitse igikorwa cya ‘Mukura Season Launch’ yari yatumiyemo Rayon Sports
Nyuma y’uko ikipe ya Mukura Vs ibwiwe na FERWAFA ko igikorwa cya ‘Mukura Season Launch’ kidashobora kuba kubera guhurira n’umunsi w’umukino w’igikombe cya Super Cup, bahisemo kubisubika.
Iri shyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryamenyesheje kandi Mukura VS ko n’isaha ya saa 18h00’ bari bayemereye gukinaho na Rayon Sports ku wa Gatandatu basanze bidashoboka, Super Cup itagomba kubangikanywa n’undi mukino uwo ari wo wose.
Ku wa Mbere w’iki cyumweru tariki ya 5 Kanama 2024 ni bwo Mukura VS yatangaje ko tariki ya 10 Kanama 2024 ifite icyo yise “Mukura VS Seasonal Launch” aho izerekana abakinnyi izakoresha mu mwaka w’imikino wa 2023-24, ikazanakina umukino wa gicuti na Rayon Sports kuri Sitade ya Huye.
Ku wa Kabiri tariki ya 6 Kanama 2024, FERWAFA yayimenyesheje ko iyo tariki bitakunda kuko hari Super Cup izahuza APR FC yatwaye shampiyona na Police FC yatwaye Igikombe cy’Amahoro.
Mu butumwa bwo kwisegura ku bakunzi b’ikipe ya Mukura Vs banyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, batangaje ko babajwe no kubamenyesha ko gahunda y’ikipe yari yateguwe ya ‘Mukura Season Launch’ itagikozwe.
Ati “Bitewe n’impamvu zitaduturutseho, tubabajwe no kubamenyesha ko igikorwa cya ‘Mukura Season Launch’ gisubitswe.
“Turasaba abakunzi ba Mukura Victory Sports et loisirs kuba hafi y’ikipe no gukomeza kuyishigikira muri shampiyona izatangira yakira Gasogi united tariki 15 Kanama 2024, kuri sitade ya Huye.”
Mukura Vs ihisemo gusubika iyi gahunda nyamara yari yamaze iminsi ikora imyitozo yo kuzahura na Rayon Sports yari yatumiye ndetse aratangiye gushishikariza abakunzi kugura amatike dore ko yari yamaze kuyashyira hanze agurishwa.
