INKURU ZIDASANZWE

Donald Trump na Kamala Harris bemeranyije ibiganiro mpaka

Nk’uko byamaze kwemezwa na Televiziyo ya ABC, yavuze ko Donald Trump na Kamala Harris bemeranyije ikiganiro mpaka ku mwanya wa Perezida bizaba tariki 10 Nzeri 2024.

Ibi bitangajwe nyuma y’uko Donald Trump kuri uyu wa Kane yemeye iyo tariki yo kugirana ikiganiro mpaka, nyamara mu minsi yashize yari yabyanze ashinja televiziyo ABC ko ibyo biganiro bishobora ku zazamura amakimbirane ya hagati yabo bombi.

Mu itangazo ryashyizwe hanze ryagize ati “Ikigo cy’itangazamakuru cya ABC kizakira abakandida ku mwanya wa perezida bujuje ibisabwa kugira ngo bazungurane ibitekerezo ku ya 10 Nzeri kuri ABC. Visi Perezida wa Harris n’uwahoze ari Perezida Donald Trump bombi bamaze kwemeza ko bazitabira ibiganiro mpaka bya ABC.”

Trump yemeje aya makuru mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru mu nyubako ye ya Mar-a-Lago iherereye muri Floride, Trump yavuze ko “ategereje” kujya impaka na visi perezida kandi ko yemeye amatariki yashyizweho bikazatambuka no ku bindi bitangazamakuru bikomeye birimo na Fox News, ABC na NBC.

Trump yagize ati “Ntekereza ko ari ngombwa cyane kugira ibiganiro mpaka, kandi twari twumvikanye ko kizaba kur Fox ku ya 4 Nzeri. Twumvikana na NBC. Ariko twemeranyije ko bigomba kubahirizwa ku ya 10 Nzeri. Kandi twongera kumvikana na ABC ko twazakigira ikiganiro ku ya 25 Nzeri, ”

Yakomeje agira ati “Ntekereza ko njyewe nemeye ariko ku rundi ruhande ntizeye ko yakwemera kuzagira ibiganiro (Kamala Harris), sinizeye ko azabyemera, kuko nta kiganiro aragira, nta kiganiro yashobora, nta bushobozi afite, ntegereje kugirana nawe ikiganiro mpaka, kandi ntekereza ko tuzakora ikiganiro cy’amateka meza.”

Harris yari yabanje kuvuga ko azajya impaka na Donald Trump ku ya 10 Nzeri, ariko kugeza ubu ntakintu arongera gutangaza kuri iyi ngingo ikindi kandi akaba ataravuga niba azemera ko bamujya mu kiganiro mpaka ku makuru ya Fox.

Donald Trump yemeye kugirana ikiganiro mpaka na Kamala Harris bahataniye kuyobora Amerika
Kamala Harris ategerejwe mu kiganiro mpaka na Donald Trump

Christian

Recent Posts

Igihugu cy’u Burundi cyashyizeho itegeko rikakaye kuzafatanwa ishashi

Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…

17 hours ago

APR Fc yashyize hanze ibiciro by’amatike azayihuza na Rayon Sports

Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…

17 hours ago

Uko M23 yakozanyijeho na Wazalendo i Bukavu

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…

18 hours ago

Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda Gen. Muhoozi ari i Kigali

Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…

18 hours ago

Kubera iki? Perezida Ndayishimiye yisubiye agasaba ibiganiro n’u Rwanda

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…

3 days ago

Inama y’Abaminisitiri bo muri EAC na SADC yasubitswe

Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…

3 days ago