Umukino wa nyuma w’igikombe cya Super Cup uzaba ku wa Gatandatu Saa Cyenda kuri Kigali Pelé Stadium, wahawe umusifuzi Ishimwe Jean Claude “Cucuri” ufatwa nk’umwe mu basifuzi bagaragaza ubunyamwuga mu kazi kabo.
Uyu mukino uhuza amakipe abiri y’umutekano ikitwa ‘Derby y’umutekano’ utegerejwe na benshi uzaba kuri uyu wa Gatandatu tariki 10 Kanama 2024.
Abandi basifuzi bazungiriza Ishimwe na bo ni mpuzamahanga aho uwa mbere azaba ari Mutuyimana Dieudonné, Ishimwe Didier azaba ari umwungiriza wa kabiri, mu gihe Ruzindana Nsoro ari Umusifuzi wa kane.
Komiseri w’umukino azaba ari Nduwumwami Jean Alpha.
FERWAFA Super Cup ihuza ikipe yatwaye igikombe cya shampiyona n’iyatwaye igikombe cyamahoro
APR FC ni yo yegukanye igikombe cya shampiyona cya 2023/24 mu gihe Police yegukanye igikombe cy’Amahoro cya 2024 .
Super Cup iheruka 2023 yegukanywe na Rayon Sports itsinze Apr fc ibitego 3-0.
Kwinjira kuri uyu mukino ni 2000 Frw ahasanzwe, ahatwikiriye n’ibihumbi 5 Frw, mu gihe muri VIP ari 10,000 by’amafaranga y’u Rwanda.
Amakuru yabakurikiranira hafi ubuzima bw'umuhanzi Jose Chameleone wo muri Uganda bemeje ko yamaze kujyanwa kuvurirwa…
Pascal Habababyeyi wari umunyamakuru wakoreraga Radio/Tv10, yitabye Imana. Yari umwe mu bakoraga muri weekend nk’umwe…
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, utajya wiburira yatangaje imbere y'imbaga ko Banki Nkuru y’igihugu cyabo…
DJ Dizzo wari umaze igihe ahanganye n’uburwayi bwa kanseri, yitabye Imana, nyuma y’imyaka igera kuri…
Umugore w'umuraperi w'Umunyamerika Chance The Rapper, Kirsten Corley, yasabye gatanya n'uyu muraperi nyuma y'imyaka itanu…
Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG, iratangaza ko muri gahunda ya ‘’Tekera Heza’’ no gushyiraho…