Umukino wa nyuma w’igikombe cya Super Cup uzaba ku wa Gatandatu Saa Cyenda kuri Kigali Pelé Stadium, wahawe umusifuzi Ishimwe Jean Claude “Cucuri” ufatwa nk’umwe mu basifuzi bagaragaza ubunyamwuga mu kazi kabo.
Uyu mukino uhuza amakipe abiri y’umutekano ikitwa ‘Derby y’umutekano’ utegerejwe na benshi uzaba kuri uyu wa Gatandatu tariki 10 Kanama 2024.
Abandi basifuzi bazungiriza Ishimwe na bo ni mpuzamahanga aho uwa mbere azaba ari Mutuyimana Dieudonné, Ishimwe Didier azaba ari umwungiriza wa kabiri, mu gihe Ruzindana Nsoro ari Umusifuzi wa kane.
Komiseri w’umukino azaba ari Nduwumwami Jean Alpha.
FERWAFA Super Cup ihuza ikipe yatwaye igikombe cya shampiyona n’iyatwaye igikombe cyamahoro
APR FC ni yo yegukanye igikombe cya shampiyona cya 2023/24 mu gihe Police yegukanye igikombe cy’Amahoro cya 2024 .
Super Cup iheruka 2023 yegukanywe na Rayon Sports itsinze Apr fc ibitego 3-0.
Kwinjira kuri uyu mukino ni 2000 Frw ahasanzwe, ahatwikiriye n’ibihumbi 5 Frw, mu gihe muri VIP ari 10,000 by’amafaranga y’u Rwanda.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…