IMIKINO

Issa Hayatou wabaye Perezida wa CAF, yitabye Imana aguye i Paris

Uwigeze kuyobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF), Issa Hayatou yapfuye afite ku myaka 77 aguye mu Mujyi wa Paris.

Advertisements

Urupfu rw’uyu mugabo wakomokaga mu gihugu cya Cameroun rwamenyekanye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, tariki 8 Kanama 2024, aguye mu Mujyi wa Paris mu Bufaransa.

Hayatou yabaye Perezida wa CAF kuva mu 1988 kugeza muri Werurwe 2017, ubwo yasimburwaga na Malagasy, Ahmad Ahmad.

Yagize kandi umwanya wa Perezida w’agateganyo wa FIFA kuva mu Kwakira 2015 kugeza Gashyantare 2016, nyuma yo guhagarikwa kwa Sepp Blatter.

Yagenzuye amatora ya FIFA yashyizeho umuyobozi uriho kuri ubu ariwe, Gianni Infantino.

Umuvugizi wa CAF yagize ati: “Twatakaje umuyobozi udasanzwe, umuntu witangiye ubuzima bwe mu guteza imbere umupira w’amaguru muri Afurika.”

Ati: “Umurage we uzakomeza kudutera imbaraga mu gihe duharanira kurushaho guteza imbere siporo ku mugabane wa Afurika.”

Nyakwigendera ku ntebe ye yagiye aragwa no kugira intege nke bya hato na hato asinzira mu nama yaba yatumiwemo.

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago