Uwigeze kuyobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF), Issa Hayatou yapfuye afite ku myaka 77 aguye mu Mujyi wa Paris.
Urupfu rw’uyu mugabo wakomokaga mu gihugu cya Cameroun rwamenyekanye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, tariki 8 Kanama 2024, aguye mu Mujyi wa Paris mu Bufaransa.
Hayatou yabaye Perezida wa CAF kuva mu 1988 kugeza muri Werurwe 2017, ubwo yasimburwaga na Malagasy, Ahmad Ahmad.
Yagize kandi umwanya wa Perezida w’agateganyo wa FIFA kuva mu Kwakira 2015 kugeza Gashyantare 2016, nyuma yo guhagarikwa kwa Sepp Blatter.
Yagenzuye amatora ya FIFA yashyizeho umuyobozi uriho kuri ubu ariwe, Gianni Infantino.
Umuvugizi wa CAF yagize ati: “Twatakaje umuyobozi udasanzwe, umuntu witangiye ubuzima bwe mu guteza imbere umupira w’amaguru muri Afurika.”
Ati: “Umurage we uzakomeza kudutera imbaraga mu gihe duharanira kurushaho guteza imbere siporo ku mugabane wa Afurika.”
Nyakwigendera ku ntebe ye yagiye aragwa no kugira intege nke bya hato na hato asinzira mu nama yaba yatumiwemo.
Icyishatse David wamamaye nka Davis D mu muziki yatumiye abakunzi be mu gitaramo cy’amateka cyo…
Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024, Minisiteri y’Uburezi yatangaje uburyo bushya buzajya bukurikizwa…
Umwe mu bagore babarirwa muri 400 witwa Cristel Nchama bagaragaye mu mashusho yasakaye ku mbuga…
Kuri iki Cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2024, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abapolisi 154 barimo…
Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye iregwamo umuhungu w’imyaka…
Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), Maj Gen(Rtd) Albert Murasira, yasabye abatuye ahabashyira mu byago bose kwibwiriza…