Ikipe ya APR BBC yatsinze REG BBC amanota 110-92 yegukana irushanwa rya ‘Rwanda Cup 2024’ yakinwaga ku nshuro ya mbere.
Uyu mukino wabaye ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 9 Kanama 2024 muri Lycée de Kigali.
Ikipe ya APR BBC yakinnye uyu mukino idafite Aliou Diarra bivugwa ko afite uburwayi bwa malariya. Icyakora yari ifite umunyamerika wigaragaje Isaiah Miller Jr, Axel Mpoyo na Shema Osborn.
Ni mu gihe Ikipe ya REG yo yari ifite abakinnyi bayo bakomeye nka Cleveland Thomas Jr, Antino Jackson, Victor Mukama na Pichou Manga.
Uyu mukino watangiranye imbaraga ku makipe yombi abarimo Antino Jackson batsinda amanota menshi agace ka mbere karangiye APR BBC iyoboye umukino n’amanota 30 kuri 25.
Mu gace ka kabiri, Ikipe ya REG BBC yatangiye kugabanya ikinyuranyo ariko umukino ukomeza kwegerana cyane.
Igice cya mbere cyarangiye, APR BBC yatsinze REG BBC amanota 54-50.
Mu gace ka gatatu, Ikipe ya REG BBC yarushijwe cyane kuko yabonyemo amanota 10 gusa, mu gihe APR BBC yagatsinzemo 33.
Umukino warangiye APR BBC itsinze REG BBC amanota 110-92 yegukana Igikombe cya ‘Rwanda Cup 2024’ gikinwe ku nshuro ya mbere.
Ni mugihe umwanya wa gatatu wegukanywe n’ikipe ya Patriots BBC nyuma yo gutsinda Espoir BBC amanota 77-59.
Uretse kuba APR BBC yegukanye igikombe cya ‘Rwanda Cup’ byahise biyihesha kubona itike yo kuzakina imikino y’Akarere ka gatanu.
AMAFOTO YA PATRIOTS BBC
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…