IMIKINO

APR BBC yegukanye igikombe cy’irushanwa rya Rwanda Cup 2024-AMAFOTO

Ikipe ya APR BBC yatsinze REG BBC amanota 110-92 yegukana irushanwa rya ‘Rwanda Cup 2024’ yakinwaga ku nshuro ya mbere.

Uyu mukino wabaye ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 9 Kanama 2024 muri Lycée de Kigali.

Ikipe ya APR BBC yakinnye uyu mukino idafite Aliou Diarra bivugwa ko afite uburwayi bwa malariya. Icyakora yari ifite umunyamerika wigaragaje Isaiah Miller Jr, Axel Mpoyo na Shema Osborn.

Ni mu gihe Ikipe ya REG yo yari ifite abakinnyi bayo bakomeye nka Cleveland Thomas Jr, Antino Jackson, Victor Mukama na Pichou Manga.

Uyu mukino watangiranye imbaraga ku makipe yombi abarimo Antino Jackson batsinda amanota menshi agace ka mbere karangiye APR BBC iyoboye umukino n’amanota 30 kuri 25.

Mu gace ka kabiri, Ikipe ya REG BBC yatangiye kugabanya ikinyuranyo ariko umukino ukomeza kwegerana cyane.

Igice cya mbere cyarangiye, APR BBC yatsinze REG BBC amanota 54-50.

Mu gace ka gatatu, Ikipe ya REG BBC yarushijwe cyane kuko yabonyemo amanota 10 gusa, mu gihe APR BBC yagatsinzemo 33.

Umukino warangiye APR BBC itsinze REG BBC amanota 110-92 yegukana Igikombe cya ‘Rwanda Cup 2024’ gikinwe ku nshuro ya mbere.

Ni mugihe umwanya wa gatatu wegukanywe n’ikipe ya Patriots BBC nyuma yo gutsinda Espoir BBC amanota 77-59.

Uretse kuba APR BBC yegukanye igikombe cya ‘Rwanda Cup’ byahise biyihesha kubona itike yo kuzakina imikino y’Akarere ka gatanu.

APR BBC yegukanye igikombe cya ‘Rwanda Cup’ ku nshuro ya mbere
Isaiah Miller yigaragaje muri uyu mukino
Abayobozi b’ikipe bishimira igikombe begukanye
Miller yatsinze amanota 43 wenyine muri uyu mukino

AMAFOTO YA PATRIOTS BBC

Christian

Recent Posts

Igihugu cy’u Burundi cyashyizeho itegeko rikakaye kuzafatanwa ishashi

Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…

11 hours ago

APR Fc yashyize hanze ibiciro by’amatike azayihuza na Rayon Sports

Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…

11 hours ago

Uko M23 yakozanyijeho na Wazalendo i Bukavu

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…

11 hours ago

Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda Gen. Muhoozi ari i Kigali

Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…

12 hours ago

Kubera iki? Perezida Ndayishimiye yisubiye agasaba ibiganiro n’u Rwanda

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…

2 days ago

Inama y’Abaminisitiri bo muri EAC na SADC yasubitswe

Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…

3 days ago