INKURU ZIDASANZWE

EU yamaganiye kure igihano cy’urupfu, Congo iherutse guha abayobozi ba AFC babarizwa muri M23

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), wamaganye igihano cy’urupfu ubutabera bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo buheruka guha abayobozi b’ihuriro Alliance Fleuve Congo ribarizwamo umutwe wa M23.

Muri iki cyumweru ni bwo ubutabera bwa gisirikare bwa RDC bwakatiye urwo gupfa abantu 26 barimo abayobozi bakuru ba AFC, nyuma yo kubahamya ibyaha birimo iby’intambara ndetse n’ubugambanyi.

Abahawe iki gihano barimo Gen Sultani Makenga ukuriye igisirikare cya M23, General de Brigade Byamungu Maheshe Bernard umwungirije, Lt Col Willy Ngoma ukivugira, Corneille Nangaa ukuriye ihuriro AFC, Bertrand Bisimwa umwungirije n’abandi.

Urukiko rukuru rwa Gombe i Kinshasa kandi ruheruka gukatira urwo gupfa abantu batandatu babarizwa mu mutwe uzwi nka Forces du Progrès rwahamije ibyaha birimo kurema umutwe w’abagizi ba nabi ndetse n’ubwinjiracyaha mu cyaha cy’ubwicanyi.

Aba bo mu ishyaka UDPS rya Perezida Félix Tshisekedi bazize igitero baheruka kugaba ku rugo rwa Joseph Kabila wahoze ari Perezida wa RDC ruherereye i Kinshasa ndetse n’ahakorera Inteko Ishinga Amategeko.

Nk’abenshi mu bo muri AFC bakatiwe urwo gupfa nyamara batarigeze banitabira iburanisha.

EU mu itangazo yasohoye ku wa Gatanu yashimangiye ko “ni ngombwa kwemeza uburenganzira bwo kuburanishwa mu buryo buboneye no kubahiriza uburenganzira bw’uregwa, hakurikijwe inshingano mpuzamahanga z’amategeko RDC yemeye gukurikiza”.

Yakomeje igira iti: “EU nanone irashimangira byimazeyo ko idashyigikiye igihe cy’urupfu, mu bihe byose. Igihano cy’urupfu ntikijyanye n’uburenganzira bwo kubaho, ikindi cyo ubwacyo ni ubugome, ntikirimo ubumuntu kandi gitesha agaciro. Gihagarariye kudatanga byimazeyo agaciro ka muntu, ntigikumira ibikorwa by’ubugizi bwa nabi kandi gituma ubutabera butubahirizwa uko bikwiye”.

EU yavuze ko ihangayikishijwe no kuba abakatiwe kiriya gihano mu minsi iri imbere bazicwa, bijyanye no kuba muri uyu mwaka RDC yarasubijeho igihano cy’urupfu.

Yavuze ko ikibabaje ari uko mu nama imaze igihe ikorana n’abayobozi ba Congo yarabagaragarije ububi bwa kiriya gihano, ibyo ihuza no kuba iyubahirizwa ry’amategeko riri kugenda rikendera muri Congo.

Christian

Recent Posts

Igihugu cy’u Burundi cyashyizeho itegeko rikakaye kuzafatanwa ishashi

Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…

17 hours ago

APR Fc yashyize hanze ibiciro by’amatike azayihuza na Rayon Sports

Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…

17 hours ago

Uko M23 yakozanyijeho na Wazalendo i Bukavu

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…

18 hours ago

Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda Gen. Muhoozi ari i Kigali

Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…

18 hours ago

Kubera iki? Perezida Ndayishimiye yisubiye agasaba ibiganiro n’u Rwanda

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…

3 days ago

Inama y’Abaminisitiri bo muri EAC na SADC yasubitswe

Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…

3 days ago