Nyuma y’igihe adafite ikipe rutahizamu Sugira Ernest yasinyiye Kiyovu Sports, avuga ko agomba gukora cyane akagaruka mu ikipe y’igihugu Amavubi.
Sugira ufatwa nka rutahizamu w’abanyarwanda kubera ibitego bikenewe yagiye atsindira ikipe y’igihugu, yari amaze igihe adakina kuva atandukanye na Al Wahda yo muri Syria.
Uyu rutahizamu yaraye yerekanywe nk’umukinnyi mushya wa Kiyovu Sports izakoresha mu mwaka w’imikino wa 2024-25.
Sugira Ernest akaba yavuze ko kugaruka mu kibuga bivuze ko no mu ikipe y’igihugu yagarutsemo ari ikibazo cy’igihe gusa.
Ati “Ni nacyo kingaruye ubundi muri rusange, ni icyo ngicyo, ni ikibazo cy’igihe gusa kuko ikipe y’igihugu ni iya buri wese umuryango uhora ufunguye kandi ntabwo naciriweho iteka kugarukamo, ni ikipe y’Abanyarwanda, ni igihe gusa kibura.”
Sugira Ernest akaba yari amaze igihe adahamagarwa mu ikipe y’igihugu, kuva yajya gukina muri Syria.
Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…
Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…
Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…
Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…
Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…