Kuri iki Cyumweru tariki 11 Kanama 2024, Nyakubahwa Perezida Paul Kagame yarahiriye kuyobora u Rwanda muri manda ya Kane izamara imyaka itanu mu birori byitabiriwe n’abakuru b’ibihugu 22 n’abahagarariye za Guverinoma n’imiryango Mpuzamahanga itandukanye.
Ni nyuma yo gutsinda amatora yo ku wa 14-15 Nyakanga 2024 ku majwi 99,18%, atsinze Dr. Frank Habineza w’ishyaka Democratic Green Party of Rwanda wagizwe amajwi 0,50%, na Mpayimana Philippe wiyamamaje ku giti cye wagize amajwi 0,32%.
Uyu muhango wabereye kuri Stade Amahoro, wanitabiriwe n’ibihumbi by’Abanyarwanda n’inshuti baturutse imihanda yose bari babukereye.
Perezida Kagame yarahijwe na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Dr Ntezilyayo Faustin iruhande rwe hari umufasha we, Jeannette Kagame.
Nyuma yo kurahira yashyikirijwe ibirango by’igihugu birimo Itegeko Nshinga, Ibendera ry’Igihugu, Ikirangantego cy’Igihugu n’Inkota n’Ingabo.
Mu ijambo rye yagejeje ku bihumbi by’Abanyarwanda bari bateraniye muri Stade Amahoro yababwiye ko yizeye adashidikanya ko ibyo yabagejejeho mu myaka yashize abayobora hashobora no kongerwaho ibindi ariko babigizemo uruhare.
Ati “Mwampaye amahirwe y’icyo cyizere, yo kubakorera no gukorana namwe, ibyo twifuza byose tuzabigeraho.”
“Ndagira ngo mbere na mbere nshimire Abanyarwanda mwese kuba mwongeye kungirira icyizere. Nishimiye kongera kubabera umuyobozi ari we perezida muri iyi manda nshya dutangiye.”
“Ibyo Abanyarwanda babashije kugeraho ni byinshi kurenza n’ibyo twari twiteze. Birenze ibyo amagambo ashobora gusobanura, urebye aho twatangiriye.”
Perezida Kagame yashimiye Abanyarwanda bongeye kumugirira icyizere abasaba kuzakimushyigikiramo kugira ngo ibyo bifuza bafatanye kubigeraho.
Ati “Icy’ingenzi muri byose turi hamwe, turi umwe kandi ndagira ngo mbashimire cyane kongera kumpa icyizere ariko kandi munakinshyigikiramo. Mwampaye amahirwe y’icyo cyizere, yo kubakorera no gukorera hamwe ibyo twifuza byose tuzabigeraho.”
“Iyi manda dutangiye ni intangiriro yo gukora ibirenze kugira ngo ibyo twifuza tubigereho. Kuki se n’ubundi tutarenza ku byo twakoze? Kubitekereza ntabwo ari ukurota, birashoboka, bizashoboka. Twabikora kandi tuzabikora.”
“Rero mu by’ukuri hari byinshi tugomba gukomeza gukemura, hari byinshi tugomba gukomeza guhuriraho, icyizere mumfitiye, ni cyo mbafitiye.”
Ingabo z’u Rwanda (RDF) zarashe imizinga 21 mu guha icyubahiro Perezida Paul Kagame, Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda.
Nyuma yo kuririmba indirimbo yubahiriza igihugu, Perezida Kagame yagenzuye ingabo ahereye ku bakoze akarasisi bari bagizwe n’amasibo 12 barimo abo mu Ngabo z’Igihugu (RDF) na Polisi y’Igihugu (RNP).
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…