Umushumba Mukuru w’Umuryango Authentic Word Ministries / Zion Temple Celebration Center,Apôtre Dr Paul Gitwaza, yavuze ko hari uwashatse kumuvutsa ubuzima ariko Imana ikinga ukuboko.
Ibi Apôtre Dr Paul Gitwaza,yabigarutseho ubwo kuri iki cyumweru tariki ya 11 Kanama 2024, hasozwaga igiterane Africa Haguruka, cyabaga ku nshuro ya 25 ari nako iri torero ryizihiza imyaka 25 rimaze rishinzwe.
Ni igiterane cyatangiye kuva tariki ya 4 -11 Kanama 2024, aho cyaberaga ku musozi Hermon, uri mu Mudugudu wa Giheka, Akagari ka Kagugu, mu Murenge wa Kinyinya, mu Karere ka Gasabo.
Umushumba Mukuru w’Umuryango Authentic Word Ministries / Zion Temple Celebration Center yafashe umwanya ashima Imana yakomeje kumurindira mu murimo.
Apôtre Dr Paul Gitwaza yashimiye abatangiranye itorero kuva 1999 kugeza ubu bakaba bataravuyemo ndetse n’abandi bagiye biyunga kuri iri torero mu bihe bitandukanye.
Umushumba Mukuru w’Umuryango Authentic Word Ministries /Zion Temple Celebration Center yavuze ko yanyuze mu bihe bitandukanye kandi biruhije, ahishura ko hari n’abashatse kumuvutsa ubuzima.
Yagize ati “[…] ndamubwira nti nguyu umutwe wange wurase, aratitira cyane, ata ya mbunda mu maguru, shoferi aza yiruka, aramfata, shoferi wanjye aza yiruka, aramfata. Ndamubwira ngo hoya, yavuze ko yanshatse igihe kirekire, nguyu mutwe nawurase. Kurya shoferi ankunda ariruka, aca muri feux- rouge yiruka cyane, sinabasha no gufata na purake ze, aragenda.”
Akomeza agira ati “Nyuma y’iminsi micye, haza umudamu ukiri muto, yari amaze gukizwa, arapfukama, arambwira ngo uriya muntu wari ukwishe nari ihabara rye, ariko maze kumva ijambo ndakizwa, aravuga ngo nzica Gitwaza kuko yagukuye mu buzima bwange.”
Dr Gitwaza avuga ko atari rimwe yari asimbutse urupfu kuko nabwo undi munsi hari uwashatse kuzana intwaro mu rusengero ariko ari mu nzira aza gukora impanuka.
Ashima Imana yakomeje kumurinda no kurinda itorero.
Ati “Iyo ndebye imyaka 25, navuganye n’urupfu ndarwirukana.”
Umushumba Mukuru wa Zion Temple avuga ko muri iki gihe cyose cy’imyaka 25, Imana yakomeje kuba iyo kwizerwa.
Muri iki giterane Dr Paul Gitwaza yimitse Felix Gakunde uyoboye itorero rya Zion Temple mu karere ka Rubavu, itorero amazemo imyaka 20, amuha kuba Bishop.
Itorero Zion Temple Celebration Center ryatangiye Ku wa 11 Nyakanga 1999, ritangijwe na Apôtre Dr Paul Gitwaza.
Ni mu gihe nyuma y’umwaka umwe, mu 2000 ari bwo hatangiye igiterane Africa Haguruka cyatangiye, nyuma y’ikindi cyabaga kigamije komora ibikomere no kunga Abanyarwanda kitwaga ‘Heal our NATION”.
Pascal Habababyeyi wari umunyamakuru wakoreraga Radio/Tv10, yitabye Imana. Yari umwe mu bakoraga muri weekend nk’umwe…
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, utajya wiburira yatangaje imbere y'imbaga ko Banki Nkuru y’igihugu cyabo…
DJ Dizzo wari umaze igihe ahanganye n’uburwayi bwa kanseri, yitabye Imana, nyuma y’imyaka igera kuri…
Umugore w'umuraperi w'Umunyamerika Chance The Rapper, Kirsten Corley, yasabye gatanya n'uyu muraperi nyuma y'imyaka itanu…
Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG, iratangaza ko muri gahunda ya ‘’Tekera Heza’’ no gushyiraho…
Umuhanzi Bruce Melodie yageze i Kampala mu ijoro ryakeye, n'itsinda rigari ryamuherekeje ririmo Coach Gael…