Imyigaragambyo y’urubyiruko rubarizwa mu ishyaka rya Chadema ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Tanzania yaburijwemo igitaraganya nk’uko bitangazwa na Police y’Igihugu yabigizemo uruhare.
Ni urubyiruko rusaga ibihumbi 10 rubarizwa muri iri shyaka, aho rwari rwahuje gahunda yo guhurira mu Mujyi wa Mbeya mu Majyepfo y’iki gihugu kuri uyu wa Mbere taliki 12 Kanama 2024 ngo bigaragambye, ariko Polisi iba yabimenye kare ibiburizamo.
Polisi yamenye ko ngo bari gukora iyi myigaragambyo, bitwaje ko barimo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’urubyiruko uba kuri uyu wa Mbere.
Umukuru wa polisi ya Tanzaniya, yavuze ko yari afite amakuru ko uru rubyiruko ruri bwitwaze uwo munsi wabo hanyuma bagakora imyigaragambyo mu kajagari.
Itangazo polisi ya Tanzaniya yasohoye, yavuze ko iyi myigaragambyo yari yateguwe nk’iy’abakiri bato bazwi nka Gen- Z iherutse kuba muri Kenya.
Iri tangazo rigira riti: “ Polisi yafashe icyemezo cyo guhagarika amahuriro yose cyangwa imyigaragambyo irimo gutegurwa ku munsi wahariwe urubyiruko kuko ishobora guhungabanya amahoro.
Ubuyobozi bw’ishyaka rya Chadema, buhakana ko hari imyigaragambyo yateguwe. Bavuga ko bababajwe no kuba hari abanyamuryango babo basubijwe inyuma ku ngufu abandi bakanafatwa bagafungwa ubwo barimo berekeza i Mbeya.
Imyigaragambyo y’urubyiruko ruzwi nk’aba Gen-Z , yarikoroje cyane muri Kenya kuva muri Gicurasi uyu mwaka. Aba bakiri bato ubwo biraye mu mihanda bamagana izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa bimwe kugeza n’ubu rukaba rukigeretse hagati yabo na Perezida Ruto bamusaba kwegura.
Iyi myigaragambyo, yaje gukomereza no muri Uganda ariko Inzego z’umutekano ziba maso ziyiburizamo , aho bamwe banatawe muri yombi rugikubita bituma bagenzi babo bahindura ibitekerezo barayihagarika.
Pascal Habababyeyi wari umunyamakuru wakoreraga Radio/Tv10, yitabye Imana. Yari umwe mu bakoraga muri weekend nk’umwe…
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, utajya wiburira yatangaje imbere y'imbaga ko Banki Nkuru y’igihugu cyabo…
DJ Dizzo wari umaze igihe ahanganye n’uburwayi bwa kanseri, yitabye Imana, nyuma y’imyaka igera kuri…
Umugore w'umuraperi w'Umunyamerika Chance The Rapper, Kirsten Corley, yasabye gatanya n'uyu muraperi nyuma y'imyaka itanu…
Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG, iratangaza ko muri gahunda ya ‘’Tekera Heza’’ no gushyiraho…
Umuhanzi Bruce Melodie yageze i Kampala mu ijoro ryakeye, n'itsinda rigari ryamuherekeje ririmo Coach Gael…