INKURU ZIDASANZWE

Uganda: Imibare y’abahitanywe n’inkangu yatenguye ikimoteri cy’imyanda ikomeje kwiyongera

Polisi y’Igihugu cya Uganda yavuze ko umubare w’abahitanwe n’inkangu yabereye ahantu hari ikimoteri kinini cy’imyanda mu murwa mukuru i Kampala, wageze ku bantu 21, mu gihe abashinzwe ubutabazi bakomeje gushakisha abarokotse.

Advertisements

Nyuma y’imvura idasanzwe imaze ibyumweru igwa, ikirundo kinini cy’imyanda ahari ikimoteri rukumbi cy’imyanda cy’umujyi cyatenguwe n’imvura ikaze ku wa Gatanu, gisenya kandi gitwikira amazu amwe n’amwe akegereye.

Perezida Yoweri Museveni mu ijambo rye yatangaje ko yategetse Minisitiri w’Intebe guhuza ibikorwa byo kwimura abatuye hafi y’iki kimoteri cy’imyanda.

Ubugenzuzi bwa Guverinoma bwatangaje kuri X, ko bwatangiye kandi iperereza ku cyateye iyi nkangu kandi ko buzafatira ibyemezo abayobozi bose bazasangwa bararangaye.

Nibura abantu 14 bararokowe kugeza ubu, aho Umuvugizi wa Polisi, Patrick Onyango, akomeza avuga ko abandi bashobora kuba bakiri munsi y’ubutaka ariko umubare ukaba utazwi.

Croix-Rouge yavuze ko hashyizweho amahema y’abimuwe n’iyi nkangu.

Ahantu hajugunywa imyanda hazwi ku izina rya Kiteezi, hamaze imyaka ibarirwa muri za mirongo,hajugunywa imyanda ya Kampala kandi yari yarahindutse umusozi munini. Abaturage kuva kera binubira iyo myanda ishobora kwangiza ibidukikije kandi ikabangamira abaturage.

Umuhate w’ubuyobozi bw’umujyi wo gushaka ikindi kibanza cyo kujya bajugunyamo imyanda umaze imyaka myinshi ntacyo urageraho.

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago