Visi-Perezida wa Iran, Mohammed Javad Zarif, yeguye kuri guverinoma ya Perezida Massud Pezeshkian nyuma y’iminsi 11 ashyizweho.
Yifashijije urukuta rwa X (iyahoze ari Twitter) kugirango asobanure icyemezo cye cyo guhagarika akazi.
Yagize Ati “Ntabwo nanyuzwe n’akazi kanjye kandi ndicuza kuba ntarashoboye kugera ku byo nari niteze.”
Yashimangiye kandi ko ishyirwaho mu myanya kw’abaminisitiri bashya muri guverinoma ya Pezeshkian ari byo byatumye afata icyemezo.
Nk’uko bivugwa na Zarif avuga ko nibura barindwi muri ba minisitiri 19 batowe atari we wabahisemo bwa mbere.
Zarif yari umuntu wa hafi ya Perezida Pezeshkian mu gihe cyo kwiyamamariza amatora y’umukuru w’igihugu, kandi kubera gukundwa kwe, yagize uruhare runini mu gutsinda kwa Pezeshkian.
Icyakora, nyuma y’amatora, Zarif n’itsinda ry’impuguke bagombaga gukora urutonde rw’abakandida ku myanya ya leta bazashyira mu bikorwa amavugurura nk’uko bari babisezeranyije.
Ku cyumweru, tariki ya 11 Kanama, Pezeshkian yerekanye urutonde, ababikurikiranira hafi bemeza ko bidahuye na gahunda n’amasezerano y’amavugurura.
Ababikurikiranira hafi bavuga ko umutwe wa Irani ukomeye w’aba arch-conservateur ariwo watanze urutonde rw’abaminisitiri bamwe kuri Pezeshkian.
Zarif kandi yari umwe mu bantu bakomeye kuri Pezeshkian mu ishyirwa mu bikorwa ry’umurongo mushya wa politiki y’ububanyi n’amahanga.
Zarif yari umudipolomate mukuru w’iki gihugu hagati ya 2013 na 2021 kandi yashoboye kugirana amasezerano mpuzamahanga na kirimbuzi n’ibihugu bitandatu by’isi mu 2015 nk’umuyobozi w’itsinda ry’ibiganiro bya Irani. Pezeshkian ari kumwe na we hamwe n’itsinda rishya ry’abadipolomate, bizeye ko bazakomeza imishyikirano kubijyanye na kirimbuzi kugira ngo ibihano bihungabanya ubukungu bwa Irani.
Kwegura kwa Zarif n’ikibazo cyo gushyira mu kaga Pezeshkian kuva yatangira imirimo mu mpera za Nyakanga, nyuma y’iyicwa ry’umuyobozi w’intagondwa za Hamas, Ismail Haniyeh muri Tehran.
Amakuru yabakurikiranira hafi ubuzima bw'umuhanzi Jose Chameleone wo muri Uganda bemeje ko yamaze kujyanwa kuvurirwa…
Pascal Habababyeyi wari umunyamakuru wakoreraga Radio/Tv10, yitabye Imana. Yari umwe mu bakoraga muri weekend nk’umwe…
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, utajya wiburira yatangaje imbere y'imbaga ko Banki Nkuru y’igihugu cyabo…
DJ Dizzo wari umaze igihe ahanganye n’uburwayi bwa kanseri, yitabye Imana, nyuma y’imyaka igera kuri…
Umugore w'umuraperi w'Umunyamerika Chance The Rapper, Kirsten Corley, yasabye gatanya n'uyu muraperi nyuma y'imyaka itanu…
Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG, iratangaza ko muri gahunda ya ‘’Tekera Heza’’ no gushyiraho…