Ikipe ya Patriots BBC yasinyishije umukinnyi witwa Stephaun Branch ukomoka muri Leta Zunze za Amerika wakinye muri shampiyona yo muri Mexique.
Patriots BBC ibarizwa muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, yasinyishije uyu mukinnyi mu rwego rwo gukomeza gukarishya ikipe yifuza kugira ngo izasoze shampiyona iyoboye.
Stephaun Branch yakiniraga ikipe ya ‘Angeles cd Mexico’ ikina shampiyona y’icyiciro cya mbere mu gihugu cya Mexique ibarizwa mu majyepfo ya Amerika.
Patriots BBC ihisemo ku
Uyu mukinnyi ukina nka Shooting guard ‘Uba asabwa gutsinda amanota, gutwara imipira myinshi, no kugarira’ yiyongereye ku bandi bakinnyi ba Patriots BBC isanzwe ifite barimo William Perry, Kamndoh Frank, Gasana Kenny, Prince Ibeh, Ndayisaba Dieudonné, Steven Hagumintwari n’abandi batandukanye.
Patriots BBC ihisemo kuzana uyu mukinnyi mu rwego rwo kugira ngo imikino isigaye ya shampiyona ibura igihe gito izayitwaremo neza ndetse n’imikino ya kamparampaka’BetPawa Playoffs’.
Amakuru ahari ni uko uyu mukinnyi amaze iminsi mu Rwanda akorana imyitozo n’abagenzi mu rwego rwo kwitegura umukino ukomeye bafitanye n’ikipe ya APR BBC muri wikendi.
Ikipe ya Patriots BBC ihagaze ku mwanya wa kabiri wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, aho kuri ubu urutonde ruyobowe n’ikipe ya APR BBC, mugihe shampiyona ibura igihe gito ikagana ku musozo.
Patriots BBC yitegura gukina umukino wa shampiyona n’ikipe ya APR BBC, irifuza kuzawutsinda kugira ngo izakine mu makipe 4 ya kamparampaka ‘BetPawa Playoffs’ itanga igikombe cya shampiyona ndetse inatanga itike yo gukina irushanwa rya BAL.
Stephaun Branch w’imyaka 28, yanyuze mu ikipe ya Utah Jazz ikomeye muri shampiyona ya ‘NBA’ by’igihe gito mu mwaka 2018.
Stephaun Branch yatoranyijwe mu bakinnyi bagombaga gukina shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Leta Zunze za Amerika ‘NBA’ mu mwaka w’2017, ariko igerageza ntiryamuhira.
Kuwa Kane tariki 21 Ugushyingo 2024, ubuyobozi butegura irushanwa rya BAL bwatangaje igihe iyi mikino…
Icyishatse David wamamaye nka Davis D mu muziki yatumiye abakunzi be mu gitaramo cy’amateka cyo…
Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024, Minisiteri y’Uburezi yatangaje uburyo bushya buzajya bukurikizwa…
Umwe mu bagore babarirwa muri 400 witwa Cristel Nchama bagaragaye mu mashusho yasakaye ku mbuga…
Kuri iki Cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2024, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abapolisi 154 barimo…
Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye iregwamo umuhungu w’imyaka…