IMIKINO

Patriots BBC yasinyishije umunyamerika wakiniye muri Mexique Stephaun Branch

Ikipe ya Patriots BBC yasinyishije umukinnyi witwa Stephaun Branch ukomoka muri Leta Zunze za Amerika wakinye muri shampiyona yo muri Mexique.

Patriots BBC ibarizwa muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, yasinyishije uyu mukinnyi mu rwego rwo gukomeza gukarishya ikipe yifuza kugira ngo izasoze shampiyona iyoboye.

Stephaun Branch yakiniraga ikipe ya ‘Angeles cd Mexico’ ikina shampiyona y’icyiciro cya mbere mu gihugu cya Mexique ibarizwa mu majyepfo ya Amerika.

Patriots BBC ihisemo ku

Uyu mukinnyi ukina nka Shooting guard ‘Uba asabwa gutsinda amanota, gutwara imipira myinshi, no kugarira’ yiyongereye ku bandi bakinnyi ba Patriots BBC isanzwe ifite barimo William Perry, Kamndoh Frank, Gasana Kenny, Prince Ibeh, Ndayisaba Dieudonné, Steven Hagumintwari n’abandi batandukanye.

Patriots BBC ihisemo kuzana uyu mukinnyi mu rwego rwo kugira ngo imikino isigaye ya shampiyona ibura igihe gito izayitwaremo neza ndetse n’imikino ya kamparampaka’BetPawa Playoffs’.

Amakuru ahari ni uko uyu mukinnyi amaze iminsi mu Rwanda akorana imyitozo n’abagenzi mu rwego rwo kwitegura umukino ukomeye bafitanye n’ikipe ya APR BBC muri wikendi.

Ikipe ya Patriots BBC ihagaze ku mwanya wa kabiri wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, aho kuri ubu urutonde ruyobowe n’ikipe ya APR BBC, mugihe shampiyona ibura igihe gito ikagana ku musozo.

Patriots BBC yitegura gukina umukino wa shampiyona n’ikipe ya APR BBC, irifuza kuzawutsinda kugira ngo izakine mu makipe 4 ya kamparampaka ‘BetPawa Playoffs’ itanga igikombe cya shampiyona ndetse inatanga itike yo gukina irushanwa rya BAL.

Stephaun Branch w’imyaka 28, yanyuze mu ikipe ya Utah Jazz ikomeye muri shampiyona ya ‘NBA’ by’igihe gito mu mwaka 2018.

Stephaun Branch yatoranyijwe mu bakinnyi bagombaga gukina shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Leta Zunze za Amerika ‘NBA’ mu mwaka w’2017, ariko igerageza ntiryamuhira.

Umunyamerika Stephaun Branch waje gukinira ikipe ya Patriots BBC

Christian

Recent Posts

KNC yahishuye akayabo ikipe ye ya Gasogi united ihagaze

Kakooza Nkuriza Charles (KNC) yatunguranye avuga igiciro cy'akayabo ikipe ye ya Gasogi united kuri ubu…

18 hours ago

Myugariro wa Gasogi United yahamagajwe na RIB mbere y’uko bahura na Rayon Sports

Nshimiyimana Marc Govin, umukinnyi ukina inyuma iburyo mu ikipe ya Gasogi United, yatumijweho n’Urwego rw’Igihugu…

19 hours ago

Uganda: Gen Muhoozi yahakanye ibyo gusimbura Se ku butegetsi

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko atakiri mu nzira zo kuyobora…

19 hours ago

‘BetPawa Playoffs’: APR BBC yongeye gutsinda Patriots BBC yizera kwegukana igikombe cya shampiyona

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Nzeri 2024, muri Bk Arena APR…

19 hours ago

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen Mubarakh yageneye ubutumwa ikipe ya APR Fc mbere y’umukino wa Pyramids Fc

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen Mubarakh Muganga yagenye ubutumwa abakinnyi ba APR FC mu…

2 days ago

Igihombo gikomeye kuri Man City mbere yo guhura na Arsenal muri shampiyona

Kizigenza akaba umukinnyi ngenderwaho muri Manchester City, Kevin De Bruyne yamaze kugera imvune idashobora kuzamwemerera…

2 days ago