Kuri uyu wa Kabiri, tariki 13 Kanama 2024, Nyakubahwa Perezida Paul Kagame yongeye kugirira icyizere Dr Ngirente Edouard amugira Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda.
Perezida Kagame yagize Dr Ngirente Edouard Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda muri guverinoma nshya, ni nyuma y’uko tariki 11/08/2024, Nyakubahwa Paul Kagame yarahiriye kongera kuyobora u Rwanda muri Manda y’imyaka itanu iri mbere.
Dr Ngirente Edouard yarasanzwe ari Minisitiri w’Intebe muri guverinoma yacyuye igihe. Ni umwanya yari yagiyeho kuwa 30 Kanama 2017.
Yagiye kuri uwo mwanya asimbuye Bwana Anastase Murekezi.
Bimwe mu mateka y’ubuzima bwa Dr Ngirente Edouard wagizwe Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda
Dr Ngirente Edouard yavukiye ahitwa Mbirima na Matovu mu Kagari ka Mbilima mu Murenge wa Coko ho mu Karere ka Gakenke mu Ntara y’Amajyaruguru mu 1973. Amashuri abanza yayize mu Ishuri ribanza ryo ku Rwahi, ayisumbuye ayakomereza muri Groupe Scolaire de la Salle ahahoze ari muri Byumba.
Dr. Ngirente ufite imyaka 44 yize Ubukungu muri Kaminuza y’u Rwanda, ni umwe mu babaye abanyeshuri bayo ba mbere nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Arangije amasomo yakomeje gukora muri ‘agronomie’ mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda i Butare aho yanigishaga. Icyo gihe yari n’umukozi wa Kaminuza mu mushinga wari ushinzwe ibijyanye no kugenzura izamuka ry’ibiciro ku masoko.
Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu Ibarurishamibare n’ibijyanye n’Imari yakuye muri Université catholique de Louvain yo mu Bubiligi.
Yabaye Umuyobozi w’Igenamigambi muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi mbere yo kugirwa Umujyanama mu by’Ubukungu muri MINECOFIN, maze inama y’abaminisitiri yateranye ku wa 30 Werurwe 2011 muri Village Urugwiro iyobowe na Perezida Kagame, imwemerera guhagarika akazi mu gihe kitazwi.
Dr Ngirente ni inzobere mu by’ubukungu, kuva mu 2014 yabaye Umujyanama w’Umuyobozi Mukuru wa Banki y’isi i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Mu mwaka ushize yagizwe Umujyanama Mukuru mu by’Ubukungu mu buyobozi bukuru bwa Banki y’isi uhagarariye ibihugu 22 birimo n’u Rwanda.
Dr Ngirente afite umugore n’abana babiri.
Umutwe wa M23 biravugwa ko wamaze kuva mu gace ka Kamandi Gîte wari warigaruriye mu…
Muligande Jacques uzwi ku izina na Mighty Popo warusanzwe umenyerewe mubyo kwigisha umuzika yatangiye urugendo…
Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Miss Nshuti Muheto Divine wabaye nyampinga w’u Rwanda mu…
Nsengabo Jean Bosco wamamaye nka Fatakumavuta ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru, yakatiwe gufungwa iminsi…
Mu gihe ejo kuwa 05 Ugushyingo 2024 Abanyamerika bazinduye mu matora ya Perezida wa Leta…
Kuri uyu wa 05 Ukuboza 2024, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, hari kubera amatora y’Umukuru…