IMIKINO

Police Fc yerekeje muri Algeria mu rugendo rutangira imikino ya CAF Confederation

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 12 Kanama 2024, ni bwo ikipe ya Police fc yahagarutse mu Rwanda yerekeza muri Algeria aho igiye gukina umukino ubanza na CS Constantine umukino uteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 17 Kanama 2024.

Advertisements

Kapiteni wa Police FC Nsabimana Eric, y’ijeje abakunzi ba Police Fc biteguye guhangana n’ikipe zo mu Barabu zikunze kugora izo mu Rwanda, yavuze ko kandi impanuro bahawe n’ubuyobozi zizatuma bitwara neza.

Ati “Nta kibazo dufite, abayobozi batuganirije baduha impanuro bityo rero ndakeka ko turi mu mwuka mwiza. Badusabye gutsinda kuko ni cyo kitujyanyeyo ntabwo tugiye gutsindwa, banatwifuriza urugendo rwiza. Tugiye muri Algérie gushaka itike kandi iyo uyishaka uyibonera ku mukino wa mbere.”

Yakomeje agira ati: “Ikipe twatomboye ntabwo ifite ibigwi bihambaye muri CAF Confederation Cup cyangwa Champions League, gusa ni Abarabu ariko tuzahangana nabo nk’uko izina ry’ikipe ribivuga, ni Police FC nyine.”

Tariki 25 Kanama 2024 nibwo hazaba umukino wo kwishyura uzabera kuri Kigali Pele Stadium.

Ikipe izakomeza izahura n’izava hagati ya Nsoatreman FC (Ghana) na Elect-Sport FC (Tchad) mu ijonjora rya kabiri riganisha mu matsinda ya CAF Confederation Cup.

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago