IMIDERI

Yolo The Queen yahishuye izina ry’umwana aherutse kwibaruka

Kirenga Phiona wamenyekanye nka “Yolo The Queen” ku mbuga nkoranyambaga, yemeje ko yibarutse umwana w’umuhungu ndetse avuga amazina yamwise.

Advertisements

Hari hashize iminsi havugwa amakuru ko “Yolo The Queen”, avuga ko yibarutse ariko nyiri ubwite yararuciye akarumira.

Abicishije ku mbuga nkoranyambaga zirimo Instagram akoresha cyane ndetse akaba akunzwe bitewe n’amafoto y’ikimero cye kivugisha benshi, Yolo The Queen yahishuye byinshi ku mwana aheruka kwibaruka.

Mu kiganiro yagiranye n’abakunzi be kuri Instagram, yagaragaje ko umwana we yamwise “Aubrey” rikaba rimwe mu mazina y’umuraperi wo muri Canada, Drake kuko yitwa Aubrey Drake Graham.

Umwana Yolo The Queen aherutse kwibaruka yamugaragaje igice hejuru

Abantu benshi bahise bibaza niba yarabyaranye n’uyu muraperi, kuko amaze n’igihe kinini amukurikira, akaba yarahise amwitirira umwana we.

Uyu mukobwa yaboneyeho gutanga amakuru yavugaga ko yaba yarabyaranye n’umuhanzi, Harmonize wo muri Tanzania, nyuma y’uko umwe mu bamukurikira yari amubajije niba koko yarabyaranye nawe, undi arabihakana.

Mu minsi yashize, Yolo The Queen yavuzwe mu rukundo na Harmonize ibintu biratinda, nyamara yavuze ko se w’umwana ari umusore mwiza bakurikirana kuri Instagram kandi ko Harmonize atarimo.

Ku rundi ruhande kandi, yatangaje ko atigeze yibagisha, nyuma y’uko umwe yari amubajije niba koko yaribagishije umubiri we kugira ngo akomeza abe mwiza, ariko yabihakanye avuga ko ibyo nta kuri kubirimo.

Yolo The Queen yateye utwatsi iby’uko yabyaranye na Harmonize nk’uko byagiye bivugwa

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago