Tariki ya 13 Kanama 2024, Dr NGIRENTE Edouard yongeye kugirirwa icyizere na Nyakubahwa Perezida wa Republika maze akomeza umwanya yari asanzweho wa Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda.
Tugiye kugaruka ku buzima n’amateka ya Dr Ngirente Edouard wakoreye Banki y’Isi akisanga yagarutse gukorera u Rwanda muri politike.
Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard yavukiye i Mbirima na Matovu, mu Murenge wa Coko mu karere ka Gakenke mu Ntara y’Amajyaruguru, Tariki 22 Gashyantare 1973.
Dr Ngirente Edouard ni umugabo wubatse ufite umugore n’abana babiri.
Dr Ngirente yize amashuri abanza i Rwahi, amashuri yisumbuye ayigira muri Groupe Scolaire de La Salle i Byumba ( Mu karere ka Gicumbi) mu mibare n’ubugenge,
Dr. Ngirente yize icyiciro cya kabiri cya kaminuza ibijyanye n’ubukungu, mu cyahoze ari Kaminuza y’u Rwanda guhera muri 1996 – 2000.
2005 – 2006 nibwo yize icyiciro cya gatatu cya kaminuza (Masters ) mu bijyanye n’ubukungu naho impamyabushobozi y’ikirenga (PhD ) mu bijyanye n’ubukungu ayikura muri Kaminuza Gatolika ya Louvin mu Bubiligi, muri 2010.
Yakuye Kandi mu Bubiligi indi mpamabushobozi yo ku rwego rwa Master’s mu mu ibarurishamibare.
Yabaye umwarimu muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda mu ishami ry’ubuhinzi kugeza mu 2009.
Yakoze muri ‘agronomie’ mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda i Butare aho yanigishaga. Akaba yari n’umukozi wa Kaminuza mu mushinga wari ushinzwe ibijyanye no kugenzura izamuka ry’ibiciro ku masoko.
Mu ntangiriro z’umwaka wa 2011, Dr Ngirente yandikiye inama yabaminisitiri ayisaba guhagarika akazi mu gihe kitazwi.
Muri werurwe 2011, inama y’abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Perezida Kagame, imwemerera guhagarika akazi mu gihe kitazwi. Icyo gihe yakoraga muri Minisiteri y’imari n’igenamigambi y’u Rwanda ari umujyanama mu by‟ubukungu muri MINECOFIN. Yahise ajya gukora muri Banki y’isi, aba umujyanama mu by’ubukungu.
Uyu mugabo yakoraga muri Banki y’isi nk’umujyanama mukuru w’umuyobozi mukuru (Executive Director) wa Banki y’isi uhagarariye igice kitwa Africa Group 1 Constituency muri Banki y’isi, igice kigizwe n’ibihugu 22 birimo n’u Rwanda.
Dr NGIRENTE, ni Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda wa 11 uhereye ku rutonde rw’abayoboye iyi Ministeri.
Ubuhanga bwe bwatumye Banki Y’ISI imutwara ku mukoresha ariko urukundo akunda igihugu cye cy’u Rwanda, ntirwamwemereye ko akomeza akazi kuko yisanze ari gushimirwa na Nyakubahwa Perezida wa Republika y’u Rwanda @PaulKagame nyuma y’uko baganiriye akaza gufatanya n’abandi kubaka u Rwanda ruteye imbere.
Dr. Edouard yasimbuye ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe @amurekezi wari kuri uyu mwanya kuva tariki 24 Nyakanga 2014.
Ku wa 30 Kanama 2017 nibwo yarahiriye kuba Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda muri manda ya Perezida wa Repubulika 2017-2024.
Tariki ya 13 Kanama 2024, Dr NGIRENTE Edouard yongeye kugirirwa ikizere na Nyakubahwa Perezida wa Republika maze akomeza umwanya yari asanzweho wa Minisitiri w’Intebe. Mu gihe giteganwa n’itegeko nawe arashyiraho abandi bayobozi.
UMUSHAHARA WE
Minisitiri w’Intebe agenerwa umushahara mbumbe w’umurimo ungana n’amafaranga y’u Rwanda miliyoni enye n’ibihumbi magana atatu na mirongo ine na bitandatu n’ijana na mirongo itanu n’atandatu (4.346.156 Frw) buri kwezi.
Uretse umushahara, agenerwa kandi ibi bikurikira:
Inzu yo kubamo ifite ibyangombwa;
Imodoka imwe (1) y’akazi buri gihe n’ibikenewe byose mu kuyifata neza byishyurwa na Leta;
Ahabwa Amafaranga yo kwakira abashyitsi mu rwego rw’akazi 600.000 Frw + 600.000 Frw murugo iwe.
Uburyo bw’itumanaho rigezweho mu biro no mu rugo, rigizwe na telefoni itagendanwa, telefoni igendanwa, fagisi, interineti igendanwa n’itagendanwa, telefoni ikorana na satelite ndetse na anteni parabolike, byose bikishyurwa na Leta.
Amazi n’amashanyarazi byose byishyurwa na Leta.
Ahabwa kandi Uburinzi buhoraho ku kazi, mu rugo n’ahandi hose bibaye ngombwa.
Pascal Habababyeyi wari umunyamakuru wakoreraga Radio/Tv10, yitabye Imana. Yari umwe mu bakoraga muri weekend nk’umwe…
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, utajya wiburira yatangaje imbere y'imbaga ko Banki Nkuru y’igihugu cyabo…
DJ Dizzo wari umaze igihe ahanganye n’uburwayi bwa kanseri, yitabye Imana, nyuma y’imyaka igera kuri…
Umugore w'umuraperi w'Umunyamerika Chance The Rapper, Kirsten Corley, yasabye gatanya n'uyu muraperi nyuma y'imyaka itanu…
Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG, iratangaza ko muri gahunda ya ‘’Tekera Heza’’ no gushyiraho…
Umuhanzi Bruce Melodie yageze i Kampala mu ijoro ryakeye, n'itsinda rigari ryamuherekeje ririmo Coach Gael…