Dr Ngirente Edouard yashimiye Perezida Paul Kagame wongeye kumugirira icyizere akamugira Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda.
Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwa X (iyahoze ari Twitter) Dr Ngirente Edouard yavuze ko atiteze gutezuka ku nshingano yahawe.
Ati “Mbikuye ku mutima, ndabashimiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame kuba mwongeye kungirira icyizere mukangira Minisitiri w’Intebe. Ndabizeza gukomeza gukorana umurava no kudatezuka mu rugendo rwo guteza imbere u Rwanda.”
Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Dr Ngirente Edouard yongeye guhabwa izi nshingano muri guverinoma nshya nyuma y’iyindi icyuye igihe y’imyaka irindwi.
Dr Ngirente Edouard w’umugore n’abana babiri, yagizwe bwa mbere Minisitiri w’Intebe kuwa 30 Kanama 2017.
Ni mugihe kuri uyu wa 13 Kanama 2024, Perezida Paul Kagame yongeye kumugirira icyizere akamugira Minisitiri w’Intebe, nyuma yo kongera gutorerwa kuyobora u Rwanda mu myaka itanu iri mbere.
Nyuma yo kugirwa Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard biteganyijwe ko azarahirira imbere Perezida wa Repubulika ahite atangariza Abagize Inteko Ishinga Amategeko imirongo migari Guverinoma ye izitaho.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…