RWANDA

Perezida Kagame yateguje gutangira gusoresha insengero

Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yavuze ko kuba insengero zimwe zifungura ku bwinshi, zijyaho zigamije kunyunyuza imitsi y’abazigana, zigiye gutangira kusoreshwa.

Ibi yabigarutseho ubwo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 14 Kanama 2024, yagezaga ijambo ku bitabiriye umuhango wo kurahira kw’Abagize Inteko ishingamategeko na Minisitiri w’Intebe.

Hashize iminsi Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere RGB, ruri gukora ubugenzuzi bugamije kureba insengero zujuje ibisabwa n’izitabyujuje, inshingano rukora rufatanyije n’inzego z’ibanze.

Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere RGB, ruheruka gutangaza ko mu nsengero zisaga ibihumbi 13 zakorewe ubugenzuzi, nibura 59.3% zafunzwe kubera ko zitujuje ibisabwa. Ni ukuvuga ko 59.3% by’ibihumbi 13 bingana n’insengero 7709.

Ugufungwa kw’insengero zitujuje ibisabwa byakomeje kugarukwaho ku mbuga nkoranyambaga by’umwihariho ndetse bigeraho basaba ko umukuru w’Igihugu yagira icyo akora.

Ugufungwa kw’insengero zitujuje ibisabwa byakomeje kugarukwaho ku mbuga nkoranyambaga by’umwihariho ndetse bigeraho basaba ko umukuru w’Igihugu yagira icyo akora.

Ubwo yagezaga ijambo ku baje gukurikirana umuhango wo kurahira kw’Abadepite bashya ndetse na Minisitiri w’Intebe, Perezida Kagame yavuze ko abantu batagakwiriye gufata umwanya munini batekereza ku gufungwa kw’insengero.

Ati “Imbaraga twari dukwiye kuba dukoresha mu gukemura ibibazo bya buri munsi bitureba, biduha umutekano, bituzamurira ubukungu, bituma umunyarwanda atagira inzara, zose mugiye kuzimarira mu bintu…

Yakomeje ati “Ko twagize ikiganiro, tukaganira bihagije ndetse bigasa nkaho hafashwe umwanzuro, habaye iki nyuma yaho ku buryo twakongera gusubira ha handi? Ubu hejuru yo kuba umudepite mwumva mufite aho mushingira ku buryo buri umwe yagira ikanisa mu gikari cye? Ukaba umudepite, ukaba umupasitori, ukagira ikanisa warangiza erega abantu bakishyura n’uduke bafite.”

Perezida Kagame avuga ko insengero zimwe zinyunyuza imitsi y’abakirisitu.

Ati “Ayo makanisa amwe yagiyeho kugira ngo akamure na duke abantu bari bafite bibonere umutungo wabo.”

Perezida Kagame anenga abakoresha ubuhanuzi ahubwo bagamije kuyobya abaturage no kubambura bityo hakwiye kujyaho umusoro.

Christian

Recent Posts

Abifuza guhindurirwa ifoto iri ku ikarita y’indangamuntu basubijwe

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Indangamuntu (NIDA) cyatangaje ko Abanyarwanda bifuza guhindura amafoto ari ku Ikarita y’Indangamuntu…

13 hours ago

Muhire Kevin yahishuye icyatumye umusaruro uba muke mu mukino wabahuje na APR Fc

Kapiteni w'ikipe ya Rayon Sports, Muhire Kevin yatangaje ko kubura rutahizamu Fall Ngagne byabakozeho cyane…

14 hours ago

Perezida wa Kenya, Ruto yatanze amafaranga ku rusengero imyigaragambyo ihita yaduka

Abanyakenya biganjemo urubyiruko bakoze imyigaragambyo ndetse bagerageza kwibasira inyubako z’itorero Jesus Winner Ministry bariziza amafaranga…

15 hours ago

Perezida Kagame yavuze ko Tshisekedi wa RD Congo afite ingengabitekerezo ya Jenoside

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yasubije umunyamakuru Mario Nawfa mu kiganiro 69 ‘𝕏…

17 hours ago

M23 yongeye gufata agace k’ingenzi mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru

Abarwanyi b’umutwe wa M23 urwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bafashe Santere ya…

18 hours ago

Abanenze ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi bahamagajwe

Kuri uyu wa mbere, tariki ya 10 Werurwe, abayobozi benshi banenze bakaba batavuga rumwe n’ubutegetsi…

18 hours ago